Kugeza ubu David Bennett, w'imyaka 57, ameze neza nyuma y'iminsi itatu ishize akoreweho uko kubagwa kw'igerageza kwamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga.
Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk'icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa Bwana Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho igihe kirekire angana.

Umunsi umwe mbere yuko abagwa, Bwana Bennett yagize ati
Uku guterwa urugingo, ni ugupfa cyangwa gukira. Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yanjye ya nyuma.
Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n'ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamukorere uko kubagwa, gishingiye ku kuba Bwana Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe, dore ko byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa byo guhabwa urugingo rw'undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n'abaganga iyo ubuzima bw'umurwayi bumeze nabi cyane.
Ku itsinda ry'abaganga bakoze icyo gikorwa cyo kumuha urwo rugingo rw'ingurube, bavuga ko iyi ari impera y'imyaka yari ishize hakorwa ubushakashatsi, kandi bishobora guhindura ubuzima mu bice bitandukanye ku isi.
Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma isi itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy'ubucye bw'ingingo zo gutera abarwayi, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe n'ishuri ryigisha ubuvuzi bw'abantu muri Kaminuza ya Maryland.
Icyo kibazo gikomeye gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Amerika bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw'abategereje guhabwa urugingo.
Kuba gukoresha ingingo z'inyamaswa mu muntu, uburyo buzwi nka 'xenotransplantation' bishobora gucyemura ikibazo cy'ubucye bw'ingingo, bimaze igihe kirekire bitekerezwaho, ndetse imitsi imwe n'imwe y'umutima w'ingurube isanzwe ikoreshwa.
M’Ukwakira 2021, abaganga babaga b'i New York batangaje ko bashoboye gutera impyiko y'ingurube mu muntu, icyo gihe niryo gerageza rya mbere rikataje ryari rikozwe muri uru rwego, ariko, uwo muntu wahawe iyo mpyiko icyo gihe yari yarapfuye mu bwonko kandi adafite icyizere cyo kuba yazanzamuka.
Bwana Bennett yizeye ko guterwa uwo mutima w'ingurube bizatuma akomeza kubaho, ni nyuma yo kumara ibyumweru bitandatu ari mu gitanda mu bitaro yitegura uko kubagwa, acometse ku mashini yakomezaga kumubeshaho nyuma yuko asanzwemo indwara y'umutima igeze mu cyiciro cya nyuma cyo kumwica.
Mu cyumweru gishize yagize ati
Mfite amashyushyu yo kuva mu gitanda nyuma yo gukira.
Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama, byatangajwe ko Bwana Bennett yarimo guhumeka we ubwe, mu gihe yakomezaga gukurikiranirwa hafi, gusa ikigiye gukurikiraho ntikiramenyakana, dore ko ingurube yakoreshejwe mu kumuteramo uwo mutima yari yarakujijwe mu buryo bw'ikoranabuhanga kugira ngo ikurwemo uturemangingo twinshi twajyaga gutuma urwo rugingo rudahura n'umubiri wa Bwana Bennett, nk’uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru AFP.
Ni mu gihe Bwana Griffith uri mu itsinda ry’abaganga bamubaze yavuze ko barimo kwigengesera no kugenzurana ubwitonzi Bwana Bennett, mu gihe umuhungu we David Bennett Jr yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko umuryango we uri ahatazwi (ahadasobanutse) muri iki gihe, ariko yongeraho ko abona ubukana bw'icyakozwe kandi abona rwose akamaro kabyo.
Bwana Griffith yagize ati
Nta na rimwe twari twarigeze dukora ibi mu muntu kandi ndibwira ko twebwe, twamuhaye amahitamo meza kurusha ayari gutangwa no gukomeza ubuvuzi bwe.
Ni mu ghe yasoje avuga ko niba azabaho umunsi, icyumweru, ukwezi, cyangwa umwaka atabizi.
GIRICYO UBIVUGAHO