David Sassoli wayoboraga Inteko Ishinga Amategeko ya EU yitabye Imana

 Inshamake   Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), David Sassoli, yitabye Imana azize kanseri.

David Sassoli wayoboraga Inteko Ishinga Amategeko ya EU yitabye Imana

 Inshamake   Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), David Sassoli, yitabye Imana azize kanseri.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi we, Roberto Cuillo, abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko David Sassoli yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 aguye mu bitaro bya CRO biherereye i Aviano (PN) mu Butaliyani, ubusanzwe byita ku barwayi ba kanseri.


David Sassoli wavukiye i Florence mu Butaliyani taliki 30 Gicurasi 1956, yabarizwaga mu ishyaka ry’aba Democrate, akaba yarize ibijyanye na Politiki muri Kaminuza y’i Roma, ariko aza gukora itangazamakuru mu binyamakuru by’iwabo.


Taliki 1 Nyakanga 2014, nibwo Sassoli yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi ku majwi 393, mu gihe nyuma yaho taliki 2 Nyakanga 2019 aribwo yasabwe n’ihuriro riharanira iterambere ry’abasosiyaliste n’abademokarate kubahagararira nka Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, umunsi ukurikiyeho ahita atorwa ku majwi 345.


David Sassoli wabaye Perezida wa karindwi wa EU kuva muri 2019, yapfuye mu gihe manda ye yagombaga kurangirana n’uku kwezi gusa, kuko ngo atateganyaga kongera kwiyamamaza.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!