Depite Joseph n’Umunyamabanga wa CHADEMA bakatiwe igifungo cy’amezi 5 bari mu buroko!

 Inshamake   Urukiko rwo mu gihugu cya Tanzania rwakatiye igifungo cy’amezi atanu Hon Joseph Mbilinyi na Emmanuel Masonga bo mu ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’irya CCM rya Perezida Magufuli, kubera ko bahamwe no gusebya Perezida John Pombe Magufuli mu mvugo ye.

Hon Joseph Mbilinyi uzwi cyane ku kazina ka ‘Sugu’ we na Emmanuel Masonga Umunyamabanga w’iri shyaka CHADEMA nawe uregwa iki cyaha, imvugo zabo ahantu hanyuraye ngo ziganjemo gusebya Perezida no guhembera urwango kuri we, aho ngo ibi byaha babikoze cyane cyane tariki 30 Ukuboza 2017 bari mu ishuri ribanza rya Mwenge Primary School mu karere ka Mbeya, aho n’urukiko rwabakatiye ari urwa Mbeya.

Hon Joseph Mbilinyi uzwi cyane ku kazina ka ‘Sugu’ yazize imvugo ziganjemo gusebya Perezida Magufuli no guhembera urwango kuri we.

Hari abasesenguzi bavuga ko iki kiri gufatwa nk’ikimenyetso ko Perezida Magufuli atihanganira abatavuga rumwe nawe, ibintu ngo bihabanye n’amahame ya Demokarasi, mu gihe ariko abandi bavuga ko aba bagabo babiri ndetse n’abandi bamwe na bamwe barengera mu kwibasira Perezida w’igihugu kandi bikaba ari ibintu bigize icyaha bityo bakwiye kubikurikiranwaho.

Emmanuel Masonga, Umunyamabanga w’iri shyaka CHADEMA nawe yahawe igihano kimwe n'icya Hon Joseph Mbilinyi.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!