DIGP Marizamunda yavuze impamvu u Rwanda rwakira amahugurwa y’abapolisi bo muri EASF!

 Inshamake   Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Kamena, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana, hatangijwe amahugurwa y’Abapolisi bo muri aka karere ku bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

DIGP Marizamunda yavuze impamvu u Rwanda rwakira amahugurwa y’abapolisi bo muri EASF!

 Inshamake   Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Kamena, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riri mu karere ka Rwamagana, hatangijwe amahugurwa y’Abapolisi bo muri aka karere ku bijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Aya mahugurwa ahuje abapolisi 52 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Etiyopiya, Sudani, Somaliya, Seyisheli n’ibirwa bya Comores, aho ku nshyuro ya gatandatu abereye mu Rwanda yarateguwe n’Umutwe wa Polisi wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ushinzwe gutabara aho rukomeye(Eastern Africa Standby Force EASF).


Ubwo yatangizaga ku mugararo aya mahugurwa, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP-AP, Juvenal Marizamunda, yagarutse ku kamaro k’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu gutuma ibihugu barimo bigira ituze n’umutekano, akomeza avuga ko Afurika yiyemeje gushaka ibisubizo by’ibibazo ifite; akaba ari muri urwo rwego Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washyizeho umutwe uhora witeguye gutabara aho rukomeye mu turere dutanu tw’uyu mugabane (Africa Standby Force-ASF) n’aka karere dutuyemo kakaba karimo; aho na ko gafite  umutwe uhora witeguye gutabara (EASF).

Aya mahugurwa ahuje abapolisi 52 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Etiyopiya, Sudani, Somaliya, Seyisheli n’ibirwa bya Comores.


DIGP Marizamunda yavuze kandi ko intego y’aya mahugurwa ari uguha ubumenyi abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro kugira ngo bamenye inshingano z’uyu mutwe wo gutabara mu gihe mu gihugu runaka habayemo ibibazo, anavuga ko bitewe n’imiterere y’ubutumwa boherejwemo, baba banakeneye ubumenyi bwisumbuyeho, uko bakwitwara ndetse bakagira n’ibikoresho bihagije kandi bijyanye n’igihe bibafasha mu kazi.


Ni mu gihe avuga ku kuba u Rwanda rwakira amahugurwa nk’aya, DIGP Marizamunda yemeje ko ari ikimenyetso ko ruha agaciro ibijyanye no kubumbatira amahoro no gushakira hamwe n’ibindi bihugu uko amakimbirane n’ibindi bibazo byabonerwa umuti urambye.


Umuyobozi w’Umutwe wa Polisi wo karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ushinzwe gutabara aho rukomeye (EASF), ACP Dinnah Kyasiimira yavuze ko uyu muryango wiyemeje guha ubumenyi buhagije abajya mu butumwa bw’amahoro; haba ku mugabane w’Afurika n’ahandi, kuko ibi bituma bamenya neza imiterere n’ibibazo bashobora guhura na byo; bityo bakamenya uko bagomba kwitwara mu gihe bari mu kazi kabo, anaboneraho gushimira u Rwanda kubera inkunga yarwo mu kwakira no gutuma aya mahugurwa agenda neza nk’uko bisanzwe bigenda.


Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abateraniye muri aya mahugurwa, bazahabwa ubumenyi mu masomo akurikira: Imvo n’imvano y’Umuryango w’Abibumbye (United Nayions-UN) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (African Union-AU), imiterere y’ubutumwa bw’amahoro na disipuline igomba kuranga abari mu butumwa bw’amahoro, imbogamizi zirebana n’ubutumwa bw’amahoro ndetse n’uburyo bwo kuzirinda, n’uko bagomba kwitwara mu butumwa bw’amahoro.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aba baporisi baziga imvo n’imvano bya UN  na AU, imiterere y’ubutumwa bw’amahoro na disipuline, imbogamizi n’uburyo bwo kuzirinda ndetse n’uko bagomba kwitwara mu butumwa bw’amahoro.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!