Édouard NGIRENTE, hari ibyo yasabye amadini n’amatorero bazarushaho kongera mo ingufu.

 Inshamake   Minisitiri w’intebe, Édouard NGIRENTE yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kurushaho gushishikariza abayoboke babo ibikorwa bivana abaturage mu bukene nko guhinga kijyambere.

Édouard NGIRENTE, hari ibyo yasabye amadini n’amatorero bazarushaho kongera mo ingufu.

 Inshamake   Minisitiri w’intebe, Édouard NGIRENTE yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kurushaho gushishikariza abayoboke babo ibikorwa bivana abaturage mu bukene nko guhinga kijyambere.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Minisitiri w’intebe  Édouard NGIRENTE yasabye amadini n’amatorero ko hari ibintu bakwiye gukorera abayoboke b’ayo madini n’amatorero atandukanye hirya no hino mu gihugu bigamije kurushaho gufasha abanyarwanda mu iterambere cyane cyane hirindwa ibidindiza abanyarwanda mu iterambere.Ni mu rwego rwo kugira ubufatanye hagati y’amadini n’amatorero kuri gahunda za guverinoma y’u Rwanda zikubiyemo intego za guvernoma y’u Rwanda muri gahunda yayo y’iterambere ryihuse y’imyaka irindwi (7) kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2024 aho goverinoma y’u Rwanda igamije kwihutisha iterambere rirambye kandi rigera kuri bose,ibi kugira ngo bigerweho birasaba ubufatanye hose mu nzego zitandukanye.

Babinyujije kuri twitter,minisitiri w’intebe yagize ati:

”Amatorero n’amadini arasabwa kongera ingufu mu gushishikariza abayoboke banyu kurushaho kwitabira ibikorwa bibavana mu bukene,nko guhinga kijyambere,kugira isuku hose kandi muri byose cyane cyane mu ngo zabo n’aho basengera.…muzadufashe kandi kwigisha abakirisitu kugira ubwishingizi mu kwivuza”.

Minisitiri w’intebe Édouard NGIRENTE yavuze ko guverinoma isaba itorero ry’abangilikani n’andi matorero n’amadini kurushaho gufatanya na guverinoma mu gushyira mu bikorwa  gahunda zayo zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda, 
Minisitiri w’intebe yagize ati:

”Twibuke ko umuturage udafite ubuzima bwiza adashobora kuba umukirisitu mwiza”. 


Amatorero  n’amadini yasabwe gukomeza gufatanya na guverinoma kugira ngo ibyo guverinoma y’u Rwanda iteganya kukorera abaturage bizabashe kugerwaho neza cyane cyane ibikubiye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi bizagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda ndetse no gufasha abaturage kugira imibeho myiza. 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!