Emma Timmis, umugore wambukiranyije New Zealand yiruka mu minsi 20 gusa!

 Inshamake   Umugore wirutse akambukiranya uburebure bwa New Zealand avuga ko ari kwishimira ikiruhuko arimo nyuma yo kwiruka 2,100km mu byumweru bitageze kuri bitatu.

Emma Timmis, umugore wambukiranyije New Zealand yiruka mu minsi 20 gusa!

 Inshamake   Umugore wirutse akambukiranya uburebure bwa New Zealand avuga ko ari kwishimira ikiruhuko arimo nyuma yo kwiruka 2,100km mu byumweru bitageze kuri bitatu.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Emma Timmis, ukomoka i Derby mu Bwongereza, yahagurutse i Cape Reinga tariki 18 Ukuboza 2021 asoreza i Bluff tariki 07 Mutarama 2022, bivuze ko yirukaga hafi cyangwa hejuru ya kilometer ijana(100Km) ku munsi.


Timmis wimukiye muri icyo gihugu mu myaka itandatu ishize, ibi yabifashijwemo n'abantu batatu b'imbaraga n'imodoka yabugenewe yagendanaga na we.

 

Uyu mugore w'imyaka 37 urimo gukusanya amafaranga yo gufasha imiryango yita ku buzima bwo mu mutwe muri Nouvelle Zelande n'Ubwongereza, yashimiye abarimo gufasha umuhate we, aho ngo yashyigikiwe cyane n'inshuti n'umuryango we mu Bwongereza n'abaturage ba New Zealand aho yanyuraga hose mu gihugu.

 

Yagize ati

Abantu bavuzaga amahoni, abandi bakava mu nzu zabo. Byari byiza cyane kubona gushyigikirwa nk'uko, ni urukundo.

 

Timmis usanganywe inararibonye mu guhatana mu kwiruka, mu 2011 yirutse 2,414km muri Africa y'Epfo, avuga ko muri Nouvelle Zelande yari afite imbogamizi y'ibihe by'ubushyuhe, kuko hari aho bwazamukaga bukagera kuri 43C.

 

Ati

Hari hashyushye bikabije, hashyushye cyane kurenza uko twabiteganyaga, nagendaga nisukaho amazi ngo ngumane ubuyanja.

 

Nyuma y'icyumweru ageze ku ntego ye Timmis aracyaruhuka, nubwo yagize amahirwe ntahavane imvune zikomeye.

 

Ati

Ndi kuruhuka cyane no kurya, urebye nta kindi ndi kubasha gukora.

 

Timmis yizeye ko ibyo yakoze nibimara kugenzurwa bikemerwa uzaba ari umuhigo mushya, ariko ukazaba ubaye umuhigo wa kabiri yesheje, dore ko uwa mbere yawuciye mu 2017 ubwo yakoraga urugendo rurerure cyane ku igare rizwi nka elliptical.

Emma Timmis yizeye ko ibyo yakoze nibimara kugenzurwa neza bikemerwa, uzaba ari umuhigo mushya.

Ni mu gihe umuhigo wa Guinness World Record wo kwambukiranya New Zealand mu gihe gito ku maguru waciwe mu 2020 n'umuntu wakoresheje iminsi 35 n'iminota 27.

Uyu mugore wasnashimiye abarimo gufasha umuhate we, ubu arimo kuruhuka cyane no kurya kuko nta kindi abasha gukora.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!