Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali ashobora kutarenza tariki 23 Ugushyingo 2019 atoza iyi kipe!

 Inshamake   Umutoza mukuru w’ikipe ya As Kigali FC, Eric Nshimiyimana yasabwe gutsinda umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona bafitanye n’ikipe ya Kiyovu Sports niba ashaka gukomezanya n’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali ashobora kutarenza tariki 23 Ugushyingo 2019 atoza iyi kipe!

 Inshamake   Umutoza mukuru w’ikipe ya As Kigali FC, Eric Nshimiyimana yasabwe gutsinda umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona bafitanye n’ikipe ya Kiyovu Sports niba ashaka gukomezanya n’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi, Eric Nshimiyimana akaba yabibwiwe nyuma yo kubona amanota 7 yonyine kuri 24 amaze gukinirwa mu mikino umunani ya shampiyona, nyamara ikipe ye muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, iri mu zaguze abakinnyi benshi bashya kandi bafite amazina akomeye barimo nka; Kwizera Pierre, Niyonzima Haruna, Ndayishimiye Eric, na Rusheshangoga Michel.

N'ubwo afite amazina akomeye mu ikipe ye, Eric Nshimiyimana akomeje kutagaragaza umusaruro aho afite amanota 7 mu mikino umunani ya shampiyona y'u Rwanda.


Abanyamujyi kandi bongeyemo Ishimwe Christian, Kalisa Rashid, Ahoyikuye Jean Paul, Ekandjoum Essombe Arsitide wakiniraga Union de Douala yo muri Cameroun, Makon Nlogi Thierry wavuye muri Coton Sport muri Cameroun, Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport muri Gabon na Fosso Fabrice Raymond wavuye muri UMS de Loum muri Cameroun.

Muri uyu mwaka w'imikino wa 2019-2020, ikipe ya AS Kigali yongeyemo abakinnyi biganjemo abafite amazina akomeye gusa umusaruro wabo ukomeje kuba ntawo.


Amakuru FunClub dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye iyakesha bamwe bari hafi y’iyi kipe cyane, ni uko umutoza mukuru w’iyi kipe y’umujyi wa Kigali ari we Eric Nshimiyimana yahawe n’ubuyobozi bwe amahirwe ya nyuma y’umukino umwe gusa uzabahuza n’ikipe ya SC Kiyovu ku itariki ya 23/11/2019, aho amakuru avuga ko mu gihe yaba adatsinze uyu mukino azahita yirukanwa muri iyi kipe.

Kiyovu Sports iherutse kunganya na APR FC ubusa ku busa ku munsi wa 8 wa shampiyona niyo bateze Eric Nshimiyimana.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!