FERWABA yasinye amasezerano atuma izabona miliyoni 24 zo gutegura imikino yo kwibuka mu gihe cy’imyaka itatu!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018 nibwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu gihe cy’imyaka itatu n’ikigo SAFE GAS, gicuruza Gas zifashishwa mu guteka, aho kizajya gitera inkunga irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka ‘Genocide Memorial Tournment’, ritegurwa n’iri shyirahamwe.

FERWABA yasinye amasezerano atuma izabona miliyoni 24 zo gutegura imikino yo kwibuka mu gihe cy’imyaka itatu!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018 nibwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu gihe cy’imyaka itatu n’ikigo SAFE GAS, gicuruza Gas zifashishwa mu guteka, aho kizajya gitera inkunga irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka ‘Genocide Memorial Tournment’, ritegurwa n’iri shyirahamwe.

Ni amasezerano y’amezi 36 aho Safe Gas izajya itanga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000 FRW) buri mwaka, ndetse aya masezerano atangirana n’irushanwa ryo kwibuka by’umwihariko muri FERWABA ritangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018 rizarangire kuwa 27 Gicurasi 2018, aho rizakinwa mu bice bibiri birimo kimwe kirebana n’amakipe y’imbere mu gihugu ndetse n’igice kiba kigizwe n’amakipe yo mu Rwanda ahangana n’amakipe aba yavuye hanze, kuko igice kireba amakipe yo mu Rwanda kizakinwa kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 11-19 Gicurasi 2018 mu gihe igice kireba amakipe y’ibihugu byose kizakinwa kuva kuwa 25-27 Gicurasi 2018. 

Umuyobozi wa FERWABA n'umuyobozi wa Safe Gas mu byishimo nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.

Ku ruhande rwa FERWABA, Perezida wayo, Desire Mugwiza avuga ko uyu muterankunga babonye mu irushanwa ryo kwibuka ari intangiriro nziza kuko bashobora no kuzagera mu yandi marushanwa uko imikoranire izagenda iba myiza.


Mugwiza yagize ati: “ Iyi ni intangiriro kuko ni irushanwa ritari rifite umuterankunga ariko uko agenda yagura ibikorwa bye n’andi marushanwa azayajyamo kuko nawe ni umuntu ukunda Basketball ndizera ko n’andi marushanwa azayajyamo ,ni intangiriro rero burya ahera kuri kimwe uko agenda abikunda cyangwa uko agenda abona imikorere y’Ishyirahamwe ari myiza akavuga ati n’iringiri narifata.Ni intangiriro kuko na mbere nta numwe yagiraga yaba muri shampiyona ndetse no muri DMT (Genocide Memorial Tournment).”

Mugwiza Desire uyobora FERWABA asanga ibi ari intangiriro nziza kuko bashobora no kuzagera mu yandi marushanwa uko imikoranire izagenda iba myiza.


Ni mu gihe Liban Mugabo uyobora Safe Gas we yatangaje ko bo nk’ikigo cy’ubucuruzi begerewe na FERWABA bakagirana ibiganiro bikagenda neza bicyo bemera gukorana kuko baje gusanga baracikanwe, gusa Mugabo avuga ko banaje gusanga kuba batera inkunga imikino yo kwibuka ari ugufatanya n’abandi kubaka igihugu muri rusange.


Liban Mugabo ati:“Safe Gas nka sosiyete nyarwanda ikwirakwiza ingufu za Gas mu baturage, kuri twe twumva ko bigayitse turamutse tudashyigikira irushanwa ryo kwibuka, irushanwa riba rireba abanyarwanda”. 


Uyu muyobozi wa SAFE GAS yakomeje avuga ko Basketball ariwo mukino bahereyemo n’ahandi bazahagera cyane cyane mu marushanwa yo kwibuka, dore ko ngo bari basanzwe bafitanye amasezerano na FERWABA ariko mu biganiro barimo n’andi mashyirahamwe baahisemo kuba bahereye muri Basketball ariko nabyo ntibibabuza kuganira n’abashinzwe gutegura amarushanwa yo kwibuka muri komite olempike kuko ubu batangiye kuvugana nabo kugira ngo bajye batera inkunga amarushanwa ya GMT.

Liban Mugabo uyobora Safe Gas we yavuze ko kuba batera inkunga imikino yo kwibuka ari ugufatanya n’abandi kubaka igihugu muri rusange.


Amakipe yose asanzwe akina shampiyona kongeraho ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 niyo azitabira irushanwa ryo kwibuka rizakinwa n’amakipe y’imbere mu gihugu aho mu bagabo bazaba bagabanyije mu matsinda abiri aho amakipe 2 ya mbere muri buri tsinda azakina ½, naho mu bagore amakipe 5 azitabira yo akazakina hagati yayo, mu gihe kandi amakipe abiri ya mbere mu mikino izakinwa n’amakipe y’imbere mu gihugu mu bagabo no mu bagore ariyo azakina iri rushwanwa n’amakipe yo hanze yatumiwe.

Hafashwe ifoto y'urwibutso ku bayobozi b'impande zombi bari bitabiriye uyu muhango.


Uko amakipe azitabira irushanwa ryo kwibuka rizahuza ayakina imbere mu gihugu agabanije mu matsinda:
Abagabo:

Itsinda rya mbere: REG BBC, IPRC-Kigali BBC, APR BBC na U-18.
Itsinda rya kabiri: Espoir BBC, IPRC-South BBC, Patriots BBC, UGB BBC na Rusizi BBC.


Abagore: APR WBBC, IPRC-South WBBC,Ubumwe WBBC,The Hoops RW na U-18.


Abatarabigize umwuga bazitabira ni: CSK, UGB, Patriots na Espoir.


Amakipe yo hanze azitabira irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 24 ni: Goma Bulls (DRC) n’Urunani (Burundi) mu bagabo naho mu bagore ni Scandinavia na Wonderful du Sud Kivu zo muri DRC naho abatarabigize umwuga abazava hanze ni: Veterans Club Goma Basket (VCGB) na VCB Bukavu (DRC)


Dore imikino iteganyijwe kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 kugeza ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018:
 

Uko ni ko amakipe y'imbere mu gihugu azahura mu minsi itatu ya mbere, aho bahera kuri uyu wa gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 mu bagabo no mu bagore.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!