Football-Kwibuka24: Rayon sports imwe mu makipe yabuze abakinnyi benshi bayikiniraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994!

 Inshamake   Ikipe ya Rayon sports ni imwe mu makipe muri iki gihe Abanyarwanda n’’inshuti z’u Rwanda ndetse n’isi mu rusange twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nayo kimwe n’andi makipe yibuka abakinnyi bayo bishwe bazira uko bavutse.

Football-Kwibuka24: Rayon sports imwe mu makipe yabuze abakinnyi benshi bayikiniraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994!

 Inshamake   Ikipe ya Rayon sports ni imwe mu makipe muri iki gihe Abanyarwanda n’’inshuti z’u Rwanda ndetse n’isi mu rusange twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nayo kimwe n’andi makipe yibuka abakinnyi bayo bishwe bazira uko bavutse.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Amazina ya bamwe mu bakinnyi bamaze kumenyekana bishwe bari mu makipe atandukanye y’umupira w’amaguru nka Rayon Sports, Mukura Victory Sports, Kiyovu Sport n’andi, aho tugiye kureba amakipe n’amazina y’abakinnyi bayo n’ubwo atari aya gusa kuko abantu bakibukiranya bityo ababashije kubonerwa amazina n’amafoto nabo bagakomeza kwibukwa.

Dore urutonde rw’amakipe n’amazina  y’abamaze kumenyekana:


-Rayon Sports: Murekezi Raphael bitaga Fatikaramu, Kayiranga Eugène, Munyabitare Bernard, Ntirugiribambe Samuel, Mutaganda Fidèle, Rulinda, Enoki, Mujejende Benoit, Janvier, (Agronome), Kabalisa Palatin, Munyurangabo Longin, Bosco (Mwene Ruterana), Kirangi, Rutabingwa, Misili, Kayombya Charles, Mugemana Kibambasi, Kassim, Abbas ndetse na Sabiti Ntacyabukura.

-Etincelles FC: Rudasingwa Jean Marie Vianney bitaga Semukanya na Semutaga Faustin.

Jenoside yatumye bamwe muri aba basore bakiniraga Rayon sports mbere yayo bicwa bazira uko bavutse.


-Mukura Victory Sport: Modeste, Ndakaza Joseph, Karungire Jean Baptiste, Ngango Felicien, Rutegaziga Martin, Kayihura Camille, Rudasingwa Justin Alias Gaturira wari umuvandimwe wa Rutegazihiga na Tigana, Rutagengwa Théophile, Musisi, Paul, Alphonse,Festo.

-Mukungwa 408: Basebya, mu ikipe ya Gishamvu: Mukimbiri François, Gahigira Romuald, Ruberizesa Pascal, Senyange Justin , Kayisire Clément, Nkundiye Etienne, Sindikubwabo Bernard, Ngarambe Faustin, Ngango Félicien, Ntagorama, Semana Paul Kanoba, Kanamugire, Karenzi Pierre Claver n’abandi.

Iyi ni Mukura VS ya mbere ya Jenoside, abakunzi b'umupira batazibagirwa imvugo igira iti 'Amahindura ya Mukura'.

-Kiyovu Sport: Kagabo Innocent, Murenzi Innocent Alias Gukuni, Rudasingwa Martin, Rusha, Kanyadekwe Norbert bitaga Pirote.
-Terminus: Rutazibwa Pascal na Ruzindana Augustin.
-Panthère Noire: Rugumire
-Kilo volte: Kagabo

Kiyovu sports nayo yabuze benshi mu bayikiniraga; iyi ni ikipe yayo mbere gato ya Jenoside mu mwaka 1993.


Hari kandi abishwe barahagaritse gukina nka: Rugema, Karongera na Géant Emmanuel na Sitaki Charles wari umutoza.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!