Gasabo: Abakozi 5 b’ikigo nderabuzima batawe muri yombi!

 Inshamake   Ku wa kane tariki ya 10 Gicurasi 2018, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yafashe abantu batanu (5), barimo abaforomo batatu (3) n'abakozi bashinzwe isuku babiri(2) bakekwaho kwiba ibikoresho n’imiti byo mu kigo nderabuzima cya Kayanga giherereye mu murenge wa Rutunga Akarere ka Gasabo.

Gasabo: Abakozi 5 b’ikigo nderabuzima batawe muri yombi!

 Inshamake   Ku wa kane tariki ya 10 Gicurasi 2018, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yafashe abantu batanu (5), barimo abaforomo batatu (3) n'abakozi bashinzwe isuku babiri(2) bakekwaho kwiba ibikoresho n’imiti byo mu kigo nderabuzima cya Kayanga giherereye mu murenge wa Rutunga Akarere ka Gasabo.

Abo baforomo uko ari batatu bakekwaho ubwo bujura ni Nyirantabaruye Violette, Ndayisaba Pascal, na Nyangabo Felicien, n'aho abandi babiri bakekwaho ubufatanyacyaha ni abakozi bashinzwe isuku muri iki kigo nderabuzima aribo; Uwambazamariya Skolastika akaba n’umugore wa Ndayisaba, na Mutsindashyaka Innocent, bose bakekwaho kwiba icyo kigo nderabuzima ibikoresho bya Laboratwari, amashuka n’ibiringiti by’ikigo nderabuzima, ndetse n’imiti ya Farumasi y’icyo kigo nderabuzima.


Avuga kuri ubwo bujura, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:”Twamenye amakuru ko hari amashuka yabuze muri iki kigo nderabuzima, dufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) dutangira iperereza ngo tumenye niba hari ubujura bwabaye muri iki kigo nderabuzima, muri iryo perereza rero nibwo bamwe mu bakozi bavuze ko bakeka ko Uwambazamariya ari mubashobora kuba baribye ayo mashuka n’ibiringiti. Nibwo twagiye iwe tuhasanga ibikoresho byinshi by’ikigo nderabuzima.”


Yakomeje avuga ko nyuma yo gufata Uwambazamariya n’umugabo we, hari abandi batangabuhamya bavuze ko bakeka ko na Nyangabo yaba yaratwaye ibikoresho by’ikigo nderabuzima.


SSP Hitayezu ati:”Batubwiye ko kubera ko Nyangabo avurira abantu iwe ashobora kuba yiba ibikoresho by’ikigo nderabuzima ndetse n’imiti ya Farumasi y’iki kigo, twagiyeyo koko tuhageze tuhasanga imiti myinshi ya Farumasi y’ikigo nderabuzima cya Kayanga. N’abandi rero ni muri ubwo buryo bafashwe nyuma yo gusanganwa ibikoresho by’ikigo nderabuzima.”


Kugeza ubu aba bakekwa uko ari 5 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje igenzura ngo rurebe niba hari ibindi bikoresho byibwe muri iki kigo nderabuzima ndetse n’ababigizemo uruhare.


SSP Hitayezu yongeyeho kandi ko iyo hari umuntu utwaye ibikoresho n’imiti by’ikigo nderabuzima, abarwayi bashobora kuhatakariza ubuzima kuko ibiba byari kubafasha gukira biba byibwe, ari nayo mpamvu Polisi ikangurira buri wese kurwanya uyu muco mubi, dore ko ntawamenya ushobora kuhatakariza ubuzima yabuze imiti, kuko ashobora no kuba umubyeyi, umuvandimwe cyangwa inshuti.

SSP Hitayezu avuga iyo ibikoresho n’imiti byo kwa muganga byibwe, abarwayi bashobora kuhatakariza ubuzima.


Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!