Gasabo: Mount Carmel School ishuri ry’icyitegererezo mu burezi bufite ireme

 Inshamake   Mount Carmel School ni ikigo cy’amashuri giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, kizwiho umwihariko wo kugira uburezi bufite ireme.

Gasabo: Mount Carmel School ishuri ry’icyitegererezo mu burezi bufite ireme

 Inshamake   Mount Carmel School ni ikigo cy’amashuri giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, kizwiho umwihariko wo kugira uburezi bufite ireme.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mount Carmel School ifite amashuri y’incuke ndetse n’abanza, ikaba izwiho umwihariko wo kugira abana b’abahanga bitewe n’uburyo iri shuri rikora ibishoboka byose kugirango umwana yige neza.


Mu rwego rwo gushaka kumenya ibanga ikigo cya Mount Carmel School gikoresha mu kwigisha neza no kugira abanyeshuri bafite ikinyabupfura, ikinyamakuru Umusare.co.rw cyasuye iri shuri maze kigirana ikiganiro kirambuye n’Ubuyobozi bw’iri shuri ndetse na bamwe mu barimu bahigisha.


Bwana Murindabigwi Jean Nepo ni umuyobozi wa Mount Carmel School yagize ati

Iri shuri ni ishuri rigendera ku mahame ya gikiristu, ariko rikaba rifite intego yo gutanga uburezi bufite ireme. Ryatangiye rirebererwa n’urusengero ariko kuva rigitangira mu 2014, arikoguhera mu 2017 ryabaye ishuri ryigenga.


Iri shuri kuva rigitangira ryatangiye abana batsinda neza kugeza n’uyu munsi, mbese gutsinda neza byamaze kuba nk’umuco.

Umuyobozi wa Mount Carmel School, Bwana Murindabigwi Jean Nepo avuga ko ishuri rigendera ku mahame ya gikiristu, ariko rikaba rifite intego yo gutanga uburezi bufite ireme, aho gutsinda neza byamaze kuba nk’umuco.


Ni iki gifasha ishuri rya Mount Carmel School?


Umuyobozi wa Mount Carmel School yakomeje agira ati

Mu rwego rwo gufasha umwana kwiga neza, ishuri ubwaryo ritegura rikanagaburira abana ifunguro rya mu gitondo ndetse n’irya saa sita, ibyo bikaba bikorwa mu rwego rwo kurinda abana gusiragira bajya kurya mu rugo, kandi ifunguro rihabwa abana riba ari ifunguro ryujuje ibisabwa byose dore ko abana basangira n’abarimu babo.

Abana n'abarimu babo basangirira ku ishuri amafunguro yujuje ibisabwa, mu rwego rwo kurinda abana gusiragira bajya kurya mu rugo.


Murindabigwi Jean Nepo atangaza ko mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme icya mbere ari ugufata umwarimu neza ariko na mbere yo kuzana umwarimu bareba ufite ubushobozi, agahabwa ibikenerwa byose kugira ngo yigishe neza, ikindi kandi mu kwirinda ko hari umwarimu ugenda babahemba ku gihe, bakamufasha kubona ubuvuzi ndetse ufite umwana agafashwa kwiga mu kigo yishyura igice, gusa ariko ngo bateganya ko umwana wa mwarimu yakwigira ubuntu.


Ni mu gihe kandi buri mwarimu wese wo muri Mount Carmel School ahabwa kwigisha amasomo yumva neza hatarimo kuvangavanga nk’uko bikunze kugaragara hamwe na hamwe, by’akarusho mu rwego rwo gufasha abana kumenya kuvuga no kwandika neza icyongereza n’igifaransa, aya masomo yigishwa n’abanyamahanga, ibyo bituma umwana akura akoresha neza izo ndimi kuko aba ahorana n’umwarimu uzizobereyemo.

Abarimu bo muri Mount Carmel School bahabwa ibikenerwa byose kugira ngo bigishe neza,bagahembwa ku gihe, bakamufasha kubona ubuvuzi ndetse ufite umwana agafashwa kwiga mu kigo yishyura igice.


Bakorana bate n’ababyeyi barerera muri Mount Carmel School?


Uyu muyobozi wa Mount Carmel School atangaza ko ishuri rifite imikoranire myiza n’ababyeyi, kuko baba bafite komite ibahagarariye ari nayo ifatanya n’ikigo mu iterambere ryacyo ndetse no gushaka uko uburezi bw’abana bukomeza kugira ireme, dore ko iyi komite ari nayo ifata ibyemezo bitandukanye ikigo kigenderaho.


Bwana Murindabigwi Jean Nepo yasoje ikiganiro ashimira ababyeyi kubera ubufatanye bwiza badahwema kugaragaza, anashimira abarimu umuhate bagaragaje abasaba no gukomereza aho kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu ku iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda, aho anishimira ko ubu babonye mudasobwa zihagije zizabafasha gufasha abana gukura bazi neza gukoresha ikoranabuhanga.

Muri Mount Carmel School bishimira ko kuri ubu bafite mudasobwa zihagije zizabafasha gufasha abana gukura bazi neza gukoresha ikoranabuhanga.


Abarimu ba Mount Carmel School bavuga iki ku ireme ry’uburezi?


Bwana Mbonimpa Jerome ni umwarimu w’imibare mu mwaka wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza mu kigo cya Mount Carmel School, uyu mwarimu akaba yaratangiranye n’iri shuri, yagize ati

Ireme ry’uburezi rihagaze neza kuko bigaragazwa n’amanota abana barangije umwaka wa gatandatu, ibyo bikaba byaratumye ababyeyi benshi bazana abana babo muri iri shuri kuko babonaga ari ishuri ry’indashikirwa.


Bwana Mponimpa avuga ko ibanga bakoresha mu kugira ngo abana babashe gutsinda neza ari ugukorana ubushake n’ubwitange, bagakora nk’abikorera; ibirenze kuri ibyo abana barera babafata nk’ababo. Ikindi ni uko kuba baturanye n’ibindi bigo byinshi bituma bagomba gukorera ku mihigo bakagaragaza umwihariko uhiga abandi.


Avuga ku mibereho myiza Bwana Mbonimpa yemeje ko bafite imibereho myiza kuko ubuyobozi bubaba hafi, aho bitagenda hagashakwa umuti mu buryo bwihuse, ibyo nibyo bituma n’ireme ry’uburezi rigerwaho.

Mwarimu Mbonimpa Jerome uvuga ko babayeho neza muri Mount Carmel School, asanga gukorana ubushake n’ubwitange, bagakora nk’abikorera ndetse bagafata abana nk’ababo ari byo bituma ireme ry'uburezi rigerwaho.


Ni mu gihe kandi yishimira ko abana bize muri Mount Carmel School aho bagiye hose bakomeza kwitwara neza, anaboneraho gushimira ubuyobozi kuko bubaha ibyo bakenera byose ngo babashe gutanga uburezi bufite ireme, anaboneraho kwizeza ababyeyi barerera muri Mount Carmel School ko bazakomeza gukorana umurava kugira ngo abana bakomeze kugira ubumenyi n’uburere.


Ibi kandi Mponimpa abisangiye na Aziza Misona, umwarimu ufite uburambe bw’imyaka 9 yigisha abana b’incuke, aho yagize ati

Twatangiye umwaka neza, twakiriye abana benshi ariko dufite ubushobozi bwo kubitaho uko bishoboka kose.


Aziza yemeza ko muri Mount Carmel School bafite umwihariko wo gutoza no kwigisha abana kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri abanza abana batozwa kuvuga no kwandika neza igifaransa, icyongereza ndetse n’ikinyarwanda, ibi bituma ababyeyi bakunda iri shuri kuko umwana aba afite ubumenyi buhagije.

Aziza Misona, umwarimu ufite uburambe bw’imyaka 9 mu kwigisha, avuga ko bafite umwihariko wo gutoza no kwigisha abana kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri abanza abana batozwa kuvuga no kwandika neza igifaransa, icyongereza ndetse n’ikinyarwanda.


Muri Mount Carmel School bafasha abana kuzamura impano zabo binyuze mu mikino itandukanye aho bafite ibibuga by’imikino, ndetse ubu mu minsi ya vuba abana bazaba babasha kwiga koga kuko hari gutunganywa pisine (piscine/swimming pool), ni mu gihe kandi bateganya kongera no kubaka ibibuga no gutangiza imikino itandukanye ifasha umwana kuruhuka mu mutwe no kwiga neza.


Muri Mount Carmel School abana batozwa indangagaciro zo kubaha Imana, kugira ikinyabupfura, kubaha no kwigirira icyizere, ndetse n’umuconyarwanda.


Kugeza ubu n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadindije uburezi muri rusange, muri Mount CarmelSchool bakoze ibishoboka byose kugira ngo abana badasubira inyuma, ibyo byatumye mu banyeshuri barangije amashuri abanza bose batsinze 100%, aho abagera kuri 59 baje mu cyiciro cya mbere (grade 1) abandi 12 baza mu cyiciro cya kabiri(grade2).


Niba wifuza ko umwana wawe akura yizeye ejo hazaza heza mushakire umwanya muri Mount Carmel School, aho ku wifuza ibindi bisobanuro yabahamagara kuri telefoni igendanwa 0788764935.

 

Andi mafoto agaragaza ubwiza bwa Mount Carmel School:

Hirya no hino mu kigo abana bakangurirwa kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Muri Mount Carmel School hari icyumba cy'umwana w'umukobwa, ndetse hakaba n'akavuriro gato gakoreramo umuforomo ufasha abana igihe bagize ikibazo.

Inkuruya ya Ndayisaba Eric 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!