Gatambara, Gasigwa, Munyampenda na Banguyeneza bamerewe neza nyuma yo kuvanwa munsi y’ikirombe hashize iminsi 3!

 Inshamake   Nyuma yo kumara iminsi 3 munsi y’ikirombe mu Murenge wa Mwurire, ho mu karere ka Rwamagana; Gatambara, Gasigwa, Munyampenda na Banguyeneza bavanywemo ari bazima ndetse bagezwa kwa muganga, ubuyobozi bukaba bushima ubufatanye bwabayeho mu kurokora aba bagabo, mu gihe abaganga babitaho bavuga ko ubuzima bwabo bumeze neza nta kibazo.

Gatambara, Gasigwa, Munyampenda na Banguyeneza bamerewe neza nyuma yo kuvanwa munsi y’ikirombe hashize iminsi 3!

 Inshamake   Nyuma yo kumara iminsi 3 munsi y’ikirombe mu Murenge wa Mwurire, ho mu karere ka Rwamagana; Gatambara, Gasigwa, Munyampenda na Banguyeneza bavanywemo ari bazima ndetse bagezwa kwa muganga, ubuyobozi bukaba bushima ubufatanye bwabayeho mu kurokora aba bagabo, mu gihe abaganga babitaho bavuga ko ubuzima bwabo bumeze neza nta kibazo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Nyuma yo kubakuramo ari bazima, aba bagabo bane aribo; Gatambara Laurent w’imyaka 26,Gasigwa Gilbert w’imyaka 23,Munyampenda Jean Marie Vianney w’imyaka 18 na Banguyeneza Jean D’amour w’imyaka 22; bagejejwe ku bitaro bya Rwamagana mu buryo bwihuse, aho barimo gukurikiranwa n’abaganga.

Abaganga bahise batangira gukurikiranira hafi aba bagabo uko ari bane nyuma yo kuvanwa mu kirombe ari bazima.


Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwashimiye buri wese wagize uruhare mu gutabara aba bantu, aho Radjab Mbonyumuvunyi ukayobora yashimiye ubufatanye bw’abaturage bo mu murenge wa Mwulire muri rusange ndetse n’abakozi ba kampani ya Pella by’umwihariko, uburyo bashyize hamwe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gutabara bagenzi babo bari bagwiriwe n’ikirombe.

Radjab Mbonyumuvunyi, uyobora Rwamagana yashyimye ubufatanye bwaranze  inzego zitandukanye mu gutabara aba bagabo.


Mbonyumuvunyi ati:”Kuba aba bagabo 4 batabawe bakiri bazima, Tubikesha ubufatanye bw'buyobozi bw’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage ba Mwulire. Bashyize hamwe, batabaye aba bagabo bane bari baragwiriwe n’ikirombe maze ku bw’amahirwe babakuramo ari bazima.”

Meya Mbonyumuvunyi n'umuyobozi wa Polisi basuye aba bagabo aho barimo gukurikiranwa n'abaganga.


Ku ruhande rw’abaganga, Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro bya Rwamagana yavuze ko bitewe n’ubufasha bamaze guhabwa, ubuzima bwabo bugenda bumera neza kandi ko nta kibazo gikomeye cyane bakuye munsi y’ikirombe.

Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro bya Rwamagana yavuze ko bitewe n’ubufasha bamaze guhabwa, ubuzima bwabo bugenda bumera neza.


Dr Muhire yakomeje avuga ko mu butabazi bw’ibanze bakorewe harimo guhabwa umwuka dore ko bari bawukeneye cyane, bahabwa n’isukari yo mu maraso kuko bari bamaze igihe batarya ndetse bakaba banakorerwa n’ibizamini by’ubuzima binyuranye mu rwego rwo kureba uko ubuzima bwabo buhagaze.

Abaganga barabakurikirana umunota ku wundi aho banabafata ibizamini bitandukanye harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze.


Aba bagabo uko ari bane basanzwe bakorera kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Pella, bakaba baragwiriwe n’ikirombe kuwa gatandatu tariki ya 31/03/2018, ahagana saa 10h40’ bakaba bavanywemo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bivuze ko bari bamaze iminsi 3 bari munsi y’ikirombe.

Abayobozi batandukanye bakurikirana uburyo aba bagabo bakurikiranwa bongererwa umwuka.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


regis. habiyakare

imana ikomese ibarinde kuko itigeze ibaterena bari mukirombe