Gatsibo: Abatujwe i ‘Yerusalemu’ bemeza ko imibereho yahindutse

 Inshamake   Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri, bavuga ko gutuzwa heza bakanegerezwa ibikorwaremezo byabafashije kwikura mu bukene.

Gatsibo: Abatujwe i ‘Yerusalemu’ bemeza ko imibereho yahindutse

 Inshamake   Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Nyabikiri, bavuga ko gutuzwa heza bakanegerezwa ibikorwaremezo byabafashije kwikura mu bukene.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni umudugudu bakunze kwita uwa ‘Yerusalemu’, ukaba uherereye mu Murenge wa Kabarore w’Akarere ka Gatsibo, aho abawutuye baganiriye na Muhaziyacu tariki 18 Mutarama 2022 bahurije ku kugaragaza ko hari impinduka nziza mu iterambere ry’imibereho yabo.


Uwitwa Kwizera Aimable yagize ati

Ndashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wampaye inka ubu ndi umuntu ufite imbaraga biturutse ku buryo mbonamo amata kandi nkabona n’amafaranga, mfite inka yanjye ndakama, nkagemura impa litiro eshanu. Muri izo eshatu ndazigurisha banyishyura ibihumbi 18 ku kwezi.


Yakomeje avuga ko kuba yari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe byatumaga ntacyo abasha kwikorera ndetse no kubona amafaranga byari ingorabahizi.


Uwikunda Vestine na we watujwe i ‘Yerusalemu' mu Mudugudu yemeza ko ubuzima bwe bwahindutse, dore ko mbere yari atunzwe n’ibyo Leta yamuhaga, ariko bamaze gutuzwa mu mudugudu wa Nyabikiri bahawe n’aho bahinga, bituma ubu abayeho neza ntawe akibereye umutwaro.

Abatujwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Nyabikiri uzwi nka ‘Yerusalemu’ borojwe inka ziba mu kiraro rusange.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange J. Léonard, asaba aba baturage kurushaho kwishyira hamwe muri gahunda zose kugira ngo bafashanye kuzamurana mu mibereho, anabasaba ko amazu babamo bagomba kuyitaho kuko ari ayabo, bityo igihe hagize ishaka kwangirika, bakajya bayisana nk’uko buri muntu wese yita ku kintu cye, ko badakwiye gutegereza ko akarere kaza gusana buri kintu cyose;  kuko hari ibyo bashobora kwisanira biri mu bushobozi bwabo; ibikomeye bigakorwa n’akarere.

Ubuyobozi bw'Akarere bubasaba kujya basana izi nzu bahawe, igihe zangiritse byoroheje.


Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri utuwe n’imiryango 44 igizwe n’abaturage 235, aho muri uyu mudugudu harimo ishuri, igikumba rusange kirimo inka 42, ivuriro n’isoko byashyiriweho gufasha aba baturage.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!