Gatsibo: Abatuye Nyabicwamba babangamiwe no kutagira amazi meza

 Inshamake   Bamwe mu batuye mu Kagari ka Nyabicwamba, bavuga ko babangamiwe n’ikabazo cy’amazi meza, ubuyobozi bukabizeza ko kizakemuka vuba, bukanabagira inama y'icyo baba bakora.

Gatsibo: Abatuye Nyabicwamba babangamiwe no kutagira amazi meza

 Inshamake   Bamwe mu batuye mu Kagari ka Nyabicwamba, bavuga ko babangamiwe n’ikabazo cy’amazi meza, ubuyobozi bukabizeza ko kizakemuka vuba, bukanabagira inama y'icyo baba bakora.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Akagari ka Nyabicwamba hagerereye mu Murenge  wa  Gatsibo w’Akarere ka Gatsibo,  aho abatuye mu midugudu 3 yako bose  bahuriza  ku kuba   batorohewe n’urugendo bakora  bajya  gushaka  amazi  nayo mabi, dore ko ngo  nta meza  bagira, binakomeje    kubakururira  kurwara  indwara  zifitanye isano n’umwanda, bagasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.


Aba baturage bagira bati

Nta mazi ya robine ahari, hano hari ikigega barayakase arabura, icyo twifuza ni amazi meza, tubayeho nabi amazi tuvoma ni ayo mu mariba. Badufashe natwe tubone amzi meza tugire ubuzima bwiza.

Aba baturage bavuga ko ikitwa amazi aturutse muri robine batazi ibyayo.


Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo, Byaruhanga Bernard, avuga ko  bagiye   begerezwa  imiyoboro, rimwe na rimwe  amatiyo bakayangiza, gusa   ngo  bagiye  koherezayo itsinda ribishinzwe barebe ibikenewe mu rwego rwo gukemura iki kibazo.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo  wungirije ushinzwe  imibereho myiza  y’abaturage, Madamu Mukamana Marceline, abizeza ko iki kibazo kizakemurwa, akabagira n’inama yo guteka amazi banywa. 


Yagize ati

Mu gihe umuyoboro utarakorwa inama naha abo baturage cyane cyane amazi yo kunywa nabakangurira kuyateka, bakayatereka mu kajerekani keza bakayanywa atetse.


Yakomeje avuga ko baba bihanganye kuko bari baranahawe icyizere ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa, yongera kubizeza ko muri uyu mwaka w’imihigo bizagera muri Kamena byarakemutse.

Visi Meya Mukamana Marceline, yijeje abo baturage ku ikibazo cyabo kizakemuka bitarenze muri Kamena uyu mwaka, anabagira inama yo guteka amazi banywa. (Ifoto: Google) 


Kugeza ubu imibare itangwa n’Ikigo nderabuzima cya Gituza igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugeza m’Ukwakira 2021 bakiriye abarwayi barwaye indwara zituruka ku mwanda bagera ku 1304, biganjemo abo mu kagari ka Nyabicwamba mu Murenge wa Gatsibo, ndetse n’abo muri Mpondwa, Rubira na Karubungo two mu Murenge wa Gitoki, ibi bikaba bisaba imbaraga z’ubuyobozi mu gushakira iki kibazo umuti wa vuba, mu rwego rwo kurengerwa ubuzima bw’abaturage.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!