Gatsibo: Bamwe mu batanze ibikoresho byo kubaka amashuri, amaso yaheze mu kirere

 Inshamake   Mu gihe Minisiteri y’uburezi mu Rwanda itangaza ko hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22, bamwe muri ba rwiyemezamirimo batanze ibikoresho mu iyubakwa ryabyo bararira ayo kwarika.

Gatsibo: Bamwe mu batanze ibikoresho byo kubaka amashuri, amaso yaheze mu kirere

 Inshamake   Mu gihe Minisiteri y’uburezi mu Rwanda itangaza ko hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22, bamwe muri ba rwiyemezamirimo batanze ibikoresho mu iyubakwa ryabyo bararira ayo kwarika.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni ibyumba byubatswe mu rwego rwo kurwanya ubucucike mu mashuri no kuzafasha abanyeshuri guhana intera iteganywa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho hirya no hino mu turere twose tw’igihugu hagiye hubakwa ibyumba by’amashuri bishya, haba ibigo bishya ndetse no kongera ibyumba byari bisanzwe ku bigo by’amashuri bitandukanye.

Hari n'aho bubatse ibyumba by'amashuri bigeretse(etage) kandi byamaze no kuzura. (Ifoto: Google) 


Ni mu gihe ariko hirya no hino hakigaragaramo ibibazo cyane cyane ibyo kwishyura abagize uruhare mu iyubakwa ry’ibyo byumba by’amashuri, aho dufashe urugero rwo mu karere ka Gatsibo, aho ikinyamakuru Umusare cyaganiriye na bamwe muri ba rwiyemezamirimo batanze ibikoresho mu iyubakwa ry’ibyo byumba by'amashuri, bavuga ko imyaka igiye gusaga ibiri amaso yaraheze mu kirere, kandi Banki basabyemo inguzanyo zo zitabaha agahenge.


Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko byamugiraho ingaruka akaba yarebwa nabi n’ubuyobozi, avuga ko batangiye gutanga ibikoresho muri Kanama 2019, aho babwirwaga ko hari amafaranga yo mu byiciro bibiri, aho hari ayagomba kwishyurwa na Banki y’isi ku nkunga yateye mu iyubakwa ry’ayo mashuri ndetse ko ayo yabonetse, ariko ikibazo kikaba ku mafaranga bagomba kwishyurwa na Leta y’u Rwanda.


Yagize ati

Turababaye nukuri; imyaka irenga ibiri tutishyurwa kandi twaratanze ibikoresho, ubu nibaza icyo ubuyobozi buba butekereza mu gihe abaturage tubabaye kuri uru rwego. Akarere nikatubabarire katwishyure, nibitaba ibyo Banki zirateza ibyakabaye bidutunga n’imiryango yacu.


Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Bwana Gasana Richard muri Kamena 2021 yigeze kubwira Umusare ku murongo wa telefoni ko icyo kibazo bakizi kandi kizaba cyakemutse mu gihembwe cya mbere cy’ingengo y’umwaka wa 2020/2021 gitangira muri Nyakanga kigasozwa muri Nzeri, gusa ibyo ntibyakozwe.


Ni kimwe n’aho tariki 11 Kanama 2021, Umuyobozi w’akarere  wungirije w’aka karere ushinzwe ubukungu, Bwana Manzi Theogene yari yatangaje ko bitarenze ibyumweru bibiri gusa iki kibazo kizaba cyabonewe umuti, nabwo bikarangira nta gikozwe, kuko abaturage bakomeje kugaragaza ko batishyuwe amafaranga yabo. 

Muri Kanama, Bwana Manzi Theogene ushinzwe ubukungu mu karere ka Gatsibo yari yatanze icyizere ko mu byumweru bibiri gusa icyo kibazo kizaba cyakemutse. (Ifoto: Google) 


Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere bubivugaho kugeza ubu, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, ku murongo wa telefoni nanone Bwana Gasana Richard uyobora Gatsibo yagize ati

Tuganira nabo, hari abishyuwe muri iki gihembwe hari n’abandi bazishyurwa mu cya kabiri kuko natwe amafaranga tuyavana kuri central level, ariko tuvugana n’abaturage bacu, hari ibyakozwe kandi byinshi pe, kuko aho mbiherukira twari tumaze kwishyura nka miliyoni 130.”

N'ubwo bavuga ko bategerwa, Meya Gasana avuga ko baganira n'abo ba rwiyemezamirimo ndetse hamaze kwishurwa agera kuri miliyoni 130. (Ifoto: Google) 


Minisiteri y’uburezi mu Rwanda itangaza ko hirya no hino mu gihugu hubatswe ibyumba by’amashuri 22.505 birimo 17.414 by’amashuri abanza, 3.591 by’ayisumbuye n’ibindi 1.500 bizakoreshwa n’amashuri y’incuke, gusa n’ubwo intego yo kubyubaka yagezweho haracyari ibyumba bitararangira neza, imwe mu ntandaro yo kutarangira ikaba kutishyura ku gihe abagize uruhare mu iyubakwa ry’ibyo byumba.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!