Gatsibo: Urubyiruko rwishyize hamwe rwubakira umuturage inzu ya 3,271,500 Frw

 Inshamake   Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu karere ka Gatsibo,rwahisemo gushyira hamwe rufatanya kubaka inzu y’umukecuru utishoboye witwa  Kantarama Julienne uherereye mu murenge wa Kiramuruzi,akagali ka Nyabisindu Umudugudu wa Bushenyi,mu karere Gatsibo.

Gatsibo: Urubyiruko rwishyize hamwe rwubakira umuturage inzu ya 3,271,500 Frw

 Inshamake   Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu karere ka Gatsibo,rwahisemo gushyira hamwe rufatanya kubaka inzu y’umukecuru utishoboye witwa  Kantarama Julienne uherereye mu murenge wa Kiramuruzi,akagali ka Nyabisindu Umudugudu wa Bushenyi,mu karere Gatsibo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uru rubyiruko rugizwe n’abasore ndetse n’inkumi babashije kwishyira hamwe nuko baremera uyu muturage inzu nyuma yo kuganira bagasanga uno mucyecuru akwiye ubufasha bwo kubakirwa inzu kuko nt’ahantu hatekanye yari atuye. Mu gihe kitari kirekire bihaye umugambi wo kuba bamaze kubakira uno muturage inzu,bagerageje gukora uko bashoboye kose maze bishyira hamwe n’imbaraga zabo zose babasha kubaka inzu y’uno Kantarama Juienne utuye mu murenge wa Kiramuruzi.ufite imyaka mirongo irindwi n’umunani (78).Inzu uru rubyiruko rwabashije kubaka ifite agaciro kangana na miliyoni eshatu,ibihumbi Magana abiri na mirongo irindwi na kimwe n’amafaranga Magana atanu (3,271,500 FRw).

Kantarama Julienne wubakiwe inzu n'urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo

Uru rubyiruko rwatangaje ko rwishyize hamwe rutekereza ku bantu rushobora kuremera ubufasha rusanga uno mucyecuru ari we ukwiye guhabwa ubufasha mbere y’abandi kuko ntahantu hatekanye yari atauye,niho bahise bemeza gushaka uko bamwubakira inzu,bashyize hamwe babasha kumwubakira inzu y’agaciro ka 3,271,500 FRw,kandi ngo ni igikorwa cyitazahagararira ahangaha ahubwo ni igikorwa kizakomeza gukorwa mu bice bitandukanye kuko ni byo biyemeje.

Urubyiruko rwubakiye inzu Kantarama Julienne

Kantarama Julienne wubakiwe ino nzu yashimiye urubyiruko rwishyize hamwe rukamugenera ubufasha,yasabiye urubyiruko imigisha myinshi ku Mana kuko we yasanzwe ntacyo afite ngo arushimire Kantarama yagize ati:

” si nabona uko nshimira urubyiruko rwitanze rukaza kunyubakira inzu,muri nge ndishimye cyaaaaane si nabona uko mbibabwira,gusa Imana izabampere umugisha kandi urubyiruko ruzakomeze kugira umutima mwiza urangwa no kugira urukundo,ubwitange nkuko babikoze ubwo biyemezaga kuza gukora kino gikorwa cy’ingirakamaro…..bazakomeze barangwe n’urukundo ni cyo mbasabiye”.

 

Iki gikorwa cyakozwe na runo rubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo ni ingirakamaro kuko ni imwe mu mihigo ikwiye kuranga intore nyayo nk’uko umuco nyarwanda ubisobanura,urubyiruko nirwo mbaraga z’ejo hazaza,kandi  rukwiye kumenya ko ari rwo mbaraga z’igihugu,bityo rero mu buzima bwa buri munsi rukwiye kurangwa no kubahiriza indangagaciro ziranga umunyarwanda cyane cyane bakabikorana umurava  kuko ni byo biranga intore nyayo.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!