Gatsibo:Inteko z’abaturage ni inzira yo gukemura ibibazo by’abaturage n’imibereho myiza y’abaturage!

 Inshamake   Abaturage bo mu kagari ka Gihuta, umurenge wa Rugarama, mu karere ka Gatsibo, barashima uruhare Inteko z’abaturage zifite mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse zikabagira inama z’uburyo bakwiriye kubana neza, no kwirinda amakimbirane atandukanye, dore ko byatumye imanza bamwe muri abo baturage bajyanaga mu nzego z’ubutabera nko mu Bunzi no mu nkiko zigabanuka.

Gatsibo:Inteko z’abaturage ni inzira yo gukemura ibibazo by’abaturage n’imibereho myiza y’abaturage!

 Inshamake   Abaturage bo mu kagari ka Gihuta, umurenge wa Rugarama, mu karere ka Gatsibo, barashima uruhare Inteko z’abaturage zifite mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse zikabagira inama z’uburyo bakwiriye kubana neza, no kwirinda amakimbirane atandukanye, dore ko byatumye imanza bamwe muri abo baturage bajyanaga mu nzego z’ubutabera nko mu Bunzi no mu nkiko zigabanuka.

Ibi   babitangaje ku itariki ya 20 Gashyantare, ubwo bari mu Nteko rusange y’abaturage y’aka kagari  isanzwe iba kuri uwo munsi, yari yanitabiriwe kandi n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukorera mu Ntara y’Iburasirazuba,bukaba bwarabaganiriye ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.


Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Iburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas  Rutaganira , yabaganirije ku ngingo zitandukanye zirimo uko bajya bicungira umutekano, buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi we, anababwira ko ibyiza ari ugukumira ibyaha bitaraba, abafitanye ibibazo bagafatanya n’abaturanyi babo n’inshuti ndetse n’Inteko z’abaturage kubikemura mu mahoro; aho kubijyana mu nkiko kuko bituma batakaza umwanya ndetse n’imitungo.


ACP Rutaganira yababwiye kandi ko bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano w’igihugu cyane cyane batanga amakuru ku nzego z’umutekano n’izindi; kugira ngo habeho gukumira, anabashimira uburyo bikemurira ibibazo bitandukanye binyuze muri izi nteko, ubufatanye n’imibarire myiza iri hagati yabo na Polisi y’u Rwanda; aho yanabashimimiye uruhare bagaragaje, ubwo bo ubwabo, bagaragaje igitekerezo cyiza cyo kubakira abapolisi amacumbi ndetse n’ibiro  ikoreramo muri uyu murenge, bakanabishyira mu bikorwa.

ACP Rutaganira, uyobora Polisi mu Burasirazuba  ashimira aba baturage igitekerezo cyiza cyo kubakira abapolisi amacumbi ndetse n’ibiro  bakoreramo muri uyu murenge.


Umuyobozi w’akagari ka Gihuta Ruzindana Jean Claude, yashimiye Polisi y’u Rwanda  kuba bakorana neza mu bikorwa bitandukanye, birimo kwibungabungira umutekano ndetse n’ibindi biteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri aka kagari, dore ko izi nteko z’abaturage zabafashije cyane kuko zagiye zikemura ibibazo byinshi. 
Ruzindana yagize ati:“Iyo umuturage azanye ikibazo muri iyi nteko, biratworohera, kuko abacamanza baba ari abaturanyi be, abavandimwe ndetse n’inshuti; ku buryo ikibazo cye gihita gikemukira aho. Iyo kidakemutse, nibwo nk’abayobozi dushobora kubigiramo uruhare.”   


Iyi nteko yari yitabiriwe n’abaturage bagera kuri 500; bakaba bariyemeje guca burundu amakimbirane n’ibindi bibazo bashobora guhura nabyo, kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano ndetse no kwitabira gahunda zose za Leta zigamije imibereho myiza yabo.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!