Gicumbi: Hari abatakibasha gukandagira kubera amavunja, mu gihe ubuyobozi bubihakana!

 Inshamake   Abaturage bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda, bararira ayo kwarika bavuga ko amavunja abarembeje mu gihe ubuyobozi bwo bwemeza ko nta mavunja akirangwa muri aka karere.

Gicumbi: Hari abatakibasha gukandagira kubera amavunja, mu gihe ubuyobozi bubihakana!

 Inshamake   Abaturage bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda, bararira ayo kwarika bavuga ko amavunja abarembeje mu gihe ubuyobozi bwo bwemeza ko nta mavunja akirangwa muri aka karere.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu gihe nta byumweru bibiri birashira Perezida Kagame agaragaje uburyo arakariye abayobozi b’ibanze kubera ingufu nke bakoresha mu guhangana n’ikibazo cy’isuku nke n’imitangire ya serivisi, aho yabashinjaga kudafata umwanya ngo begere abaturage bamenye ibibazo nyakuri bafite.


Mu minsi mike Umushyikirano urangiye, iki kibazo cyongeye kugaragara mu Karere ka Gicumbi, aho bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bihandagaje bakavuga ko nta mavunja akigaragara muri aka karere, mu gihe amashuusho y’itangazamakuru agaragaza ubukana bw’iki kibazo ku baturage b’aka karere, bo ubwabo baniyemerera ko barembejwe n’iki kibazo, ku buryo hari n’aho amavunja yarenze ibirenge akagera no ku ntoki za bamwe, cyane cyane mu mirenge ya Byumba na Miyove.


N’ubwo amavunja mu rubyiruko muri aka gace ari make ugereranyije no mu bageze mu za bukuru, aba baturage bavuga ko babura ubafasha ngo abahandure amavunja, akageza ubwo afata ibice byose by’umubiri.
Umwe mu bakecuru bo mu murenge wa Byumba uyarwaye, avuga ku buribwe aterwa n’ayo mavunja yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ati:“Iyo bindiye nshyiramo igikwasi nkipfumura aho andya,amaraso akava kandi sindimene, kubera uburibwe ngakomeza gukurikira nkahagira igisebe.”


Ni mu gihe undi wo mu murenge wa Miyove we yemeje ko no gukandagira atakibishobora agira ati:“No gukandagira sinkibishobora. Nahandurwa na bande se bana banjye ko mba njyenyine! Iyo hagize umpa udufaranga ngura utuvuta maze ngakaraba nkadushyiramo kugira ngo mpumeke.”

Bamwe mu barwayi b'amavunja ngo no gukandagira bisigaye ari ikibazo gikomeye!


Ku ruhande rw’ubuyobozi ariko bo siko babibona, kuko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte, yemeje ko icyo kibazo cy’amavunja kitakigaragara mu karere ka Gicumbi kuva aho batangiriye ubukangurambaga.
Benihirwe yagize ati:“Ikibazo cy’abaturage barwaye amavunja ntacyo ndabona muri aka karere, ntabwo ndakibona mu byukuri.Tumaze n’iminsi mu bukangurambaga kandi na n’uyu munsi turacyabukomeje, bwo kugira ngo dukangurire abantu gukurungira amazu yabo kugira ngo babashe kugira isuku.”

Benihirwe Charlotte, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemeza ko ikibazo cy’amavunja kitakihagaragara kuva aho batangiriye ubukangurambaga!


Mu gihe uyu muyobozi avuga ibi buri wese yakwibaza niba koko aba baturage bataka batababaye kuko niyo ubabonye ubona koko ko n’ubwo umubare w’abayarwaye ari muto, ariko haracyagaragara abafite icyo kibazo cy’amavunja hirya no hino mu gihugu ahubwo umuntu akaba yakwibaza icyo abashinzwe imibereho myiza mu nzego z’ibanze bakora kugira ngo amavunja acike burundu mu banyarwanda.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Credo Adamson Mugisha

Ikikwereka abayobozi batamanuka ngo begere abaturage,iyo ugize icyo ubabaza kitagenda kuri terrain bakubwira ko byose bigenda nta kibazo gihari,nyamara wajyayo ukuri usangayo kunyuranya bikomeye n'imvugo yabo bayobozi. Ntago batumwe gukorera ibiro...batumwe gukorera abaturage. Njye mbona bakwiye kujya bajya mu biro igihe bagiye gukora igenamigambi ry'ibikorwa runaka,no mu gihe bagiye gukora ama rapports...ubundi bamanuke begere abo batumweho.

Yakobo

Gicumbi ikwiye kuyoborwa n'umusirikare kandi uyivukamo maze agaca akavuyo kayibarizwamo kose naho ubundi barayidindije