Gicumbi: Mpozemenshi ntavuga rumwe n’ubuyobozi ku isambu yahoze ari irimbi

 Inshamake   Mpozemenshi Boniface, wo mu karere ka Gicumbi, avuga ko akomeje gukorerwa akarengane ko kwamburwa ubutaka bwari bwarashyizwemo irimbi rikaza guhagarara ntabusubizwe, ubuyobozi bukavuga ko ari ubutaka bwa Leta.

Gicumbi: Mpozemenshi ntavuga rumwe n’ubuyobozi ku isambu yahoze ari irimbi

 Inshamake   Mpozemenshi Boniface, wo mu karere ka Gicumbi, avuga ko akomeje gukorerwa akarengane ko kwamburwa ubutaka bwari bwarashyizwemo irimbi rikaza guhagarara ntabusubizwe, ubuyobozi bukavuga ko ari ubutaka bwa Leta.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uyu mugabo Mpozemenshi Boniface, utuye mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Gishambashayo, umurenge wa Rubaya, akarere ka Gicumbi, ubusanzwe uhagarariye umuryango wa Kananiyundi Telesphore avuga ko akomeje gukorerwa akarengane ko kudahabwa ingurane z’umurima w’ umuryango wabo washyizwemo irimbi rusange, nyuma rikaza guhagarara gushyingurwamo, ariko ntahasubizwe mu gihe abo badikanije bo bahasubijwe, akibaza we   icyo  azira.


Yagize ati

Ikibazo mfite iyi sambu ni iya data, yahoze ari irimbi, turahunga duhungutse ntiyongera gushyingurwamo. Natangiye kuyibaza mu 2017 maze kubabara ndabaza nti ‘Ese kuki iyi sambu yaba ari iyacu ikaba ikomeje guhingwa n’ubuyobozi?’


Yakomeje avuga ko akwiye gukorerwa ubuvugizi agasubirana ibya se, kuko nawe ayikeneye ngo ayibyaze umusaruro bityo yiteze imbere.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Bwana Bayingana Theogene avuga ko iki kibazo cyakurikiranwe hanzurwa   ko ubutaka ari ubwa Leta.


Yagize ati

Icyo kibazo nigeze kucyakira, ni ikibazo cyakurikiranwe, hari na team[itsinda] ry’akarere yaje kugikurikirana mu myaka nk’ine ishize, ryanzura ko ubwo butaka ari ubwa Leta.


Ni mu gihe Munyezamu Joseph, ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi aganira na Radio Ishingiro, nawe yemeje ko ahantu hose habaye irimbi rusange aba ari mwa leta, gusa yongeyeho ko agiye   gukurikirana  imiterere y’iki kibazo.


Munyezamu ati

Ni mwa Leta nta rimbi riba mu w’umuturage, iyo rihavuye ntihasubira kuba mu w’umuturage haguma ari mwa Leta. Aho ni place publique[umwanya rusange], ndaza gukurikirana neza menye uko biteye n’iyo team[itsinda] ryahagiye ari irihe.


Itegeko nomero 11/2013 ryo kuwa 11/03/2003 rigena imitunganyirize n‘imikoreshereze y‘amarimbi rivuga ko amarimbi rusange ari mu mutungo rusange w’Akarere kandi acungwa na ko, naho amarimbi yihariye ari mu mutungo bwite wa Leta kandi acungwa na yo. 


Inkuru ya Ingabire Noel Olivier

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!