Gicumbi: Mwizerwa wafatanywe imbuto zisaga 1000 z’urumogi ashobora gufungwa burundu!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Shangasha yasanze mu nzu ya Mwizerwa Juvenal ufite imyaka 40 y’amavuko harimo igipfunyika cyuzuyemo imbuto 1,108 z’urumogi; aramutse ahamwe n’icyaha ashobora gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni hagati ya 20 na 30.

Gicumbi: Mwizerwa wafatanywe imbuto zisaga 1000 z’urumogi ashobora gufungwa burundu!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Shangasha yasanze mu nzu ya Mwizerwa Juvenal ufite imyaka 40 y’amavuko harimo igipfunyika cyuzuyemo imbuto 1,108 z’urumogi; aramutse ahamwe n’icyaha ashobora gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni hagati ya 20 na 30.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Umuvugzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru  Chief Inspector of Police(CIP) Alexis Rugigana avuga ko Polisi yari imaze iminsi ifite amakuru ko mu muryango w’uyu Mwizerwa  bacuruza ibiyobyabwenge.

 

CIP Rugigana yagize ati

Abaturage bari bamaze iminsi batubwira ko Mwizerwa n’umugore we bacuruza ibiyobyabwenge (Urumogi), dore ko umugore we ubu arirwo afungiwe. Twagiye iwe kumusaka dusanga koko mu nzu ye harimo igipfunyika kirimo imbuto z’urumogi zirenga 1,000.

 

Yakomeje avuga ko uretse no kuba yafatanwe urumogi, uyu Mwizerwa hari n’andi makuru yavugaga ko ajya mu bihugu by’abaturanyi akazana inzoga zitemewe akazigurisha abaturage.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajjyaruguru yashimiye abaturage bakomeje gufasha Polisi mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge byo soko y’ibindi byaha byinshi. Yaboneyeho kubasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

 

Yagize ati

Bariya bantu bacuruza ibiyobyabwenge  barangiza urubyiruko, baranica ubuzima bw’abaturage muri rusange. Muzabigenzure, akenshi abantu bakora ibyaha baba banyoye ibiyobyabwenge na ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge, turasaba abaturage  gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

 

CIP Rugigana yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abaturage abantu bakoresha ibiyobyabwenge n’ababikwirakwiza batazigera barusha imbaraga inzego z’umutekano, asaba  umuntu uwo ariwe wese ugifite ibitekerezo bibi byo gukoresha ibiyobyabwenge kubireka agashaka indi mirimo imuteza imbere yakora.

 

Mwizerwa akimara gufatwa, Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo akurikiranwe mu mategeko, dore ko Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  

 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi. 

Mwizerwa Juvenal ufite imyaka 40 y’amavuko washyikirijwe RIB nyuma yo gufatwa, ashobora gufungwa burundu n'ihazabu y'amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!