Gicumbi: Yatemye mukuru we akaboko no mu mugongo amuziza umugore!

 Inshamake   Umugabo w’imyaka 26 y’amavuko wo mu karere ka Gicumbi yatemye mukuru we w’imyaka 46, nyuma yo kumufatira mu ishyamba amusambanyiriza umugore.

Gicumbi: Yatemye mukuru we akaboko no mu mugongo amuziza umugore!

 Inshamake   Umugabo w’imyaka 26 y’amavuko wo mu karere ka Gicumbi yatemye mukuru we w’imyaka 46, nyuma yo kumufatira mu ishyamba amusambanyiriza umugore.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni ibyabaye tariki 6 Mutarama 2021 mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, Akagari ka Gihuke mu Mudugudu wa Nyakagera; ni nyuma y’uko uwo mugabo amenye ko umugore we ari kumwe na mukuru we, arabakurikirana abasanga mu ishyamba barimo gusambana, ahita atema mukuru we ukuboko no mu mugongo aramukomeretsa cyane.


Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yemeje aya makuru, avuga ko uwahohotewe ari kwa muganga mu gihe uwakoze icyaka ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).


Yagize ati

Iryo hohoterwa ry’umugabo watemye mukuru we amuziza ko yamusambanyirije umugore ryarabaye, kugeza ubu uwo batemye ari mu bitaro aho arimo kuvurwa ibikomere, uwamutemye yashyikirijwe RIB, kugira ngo akorerwe dosiye, hakorwa n’irindi perereza.

Meya Ndayambaje yasabye abaturage kutihanira mu gihe bagiranye ibibazo by’amakimbirane, abasaba kubishyikiriza inzego bireba zikabafasha kubikemura.


Meya Ndayambaje yakomeje yihanangiriza abaturage abasaba kutihanira mu gihe bagiranye ibibazo by’amakimbirane, ahubwo avuga ko bakwiye kubishyikiriza inzego bireba zikabafasha kubikemura.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!