Gisenyi: Abayobozi b’inzego z’ibanze baka abaturage amafaranga ngo babahe serivisi bahugurukiwe!

 Inshamake   Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bavuga ko bacibwa amafaranga adakwiye mbere y’uko bahabwa servisi zirimo nko gusinyirwa ibyemezo bimwe na bimwe basaba mu nzego z’ibanze, ubuyobozi bw’umurenge bukavuga ko bugiye guhagurukira iki kibazo.

Gisenyi: Abayobozi b’inzego z’ibanze baka abaturage amafaranga ngo babahe serivisi bahugurukiwe!

 Inshamake   Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bavuga ko bacibwa amafaranga adakwiye mbere y’uko bahabwa servisi zirimo nko gusinyirwa ibyemezo bimwe na bimwe basaba mu nzego z’ibanze, ubuyobozi bw’umurenge bukavuga ko bugiye guhagurukira iki kibazo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Abatuye muri uyu murenge ngo bituma binubira serivisi bahabwa, dore ko ngo bitari bikwiye ko basabwa amafaranga ari uko bagannye ubuyobozi hari icyo babukeneyeho.


Bamwe muri bo barimo Abimana Jean de la Paix wo mu Murenge wa Gisenyi yagize ati

Ujya mu nzego z’ibanze wahagera ngo ishyura amafaranga y’umutekano, ukayatanga, kandi ngo wagiye gusaba icyemezo gisimbura indangamuntu kubera ko wayitaye, bakagusaba amafaranga y’umutekano ngo ni 1000, wajya mu wundi mudugudu ngo ni 2000 Frw, uri kumva ko ntakuri kurimo.


Ni mu gihe uwitwa Bahati Jean we yagize ati

Ashobora kukubwira ngo ngurira ikarita ya telefoni cyangwa ngurira Fanta, urumva ko atari iriya fanta igura 500, ni Fanta yumvikana kugira ngo aguhe serivisi nziza.

Abatuye muri uyu mujyi rwagati w'Akarere ka Rubavu bemeza ko bafatiranwa mu gihe cyo gushaka ibyangombwa bakakwa amafaranga adasobanutse.


Ku ruhunde rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Védaste, yabwiye Igihe ko kuba hari bamwe mu bayobozi baca abaturage amafaranga bitwaje serivisi zimwe na zimwe ari ibintu bidakwiye.


Uwimana yagize ati

Ubundi kuva aho serivisi zegererejwe abaturage, serivisi ni ubuntu. Ni ukuvuga ngo niba ukeneye icyangombwa cy’amavuko gitangirwa ku Murenge, uretse amafaranga 500 wishyura ku Irembo nta yandi mafaranga duca umuturage.


Yakomeje agira avuga ko hari umusanzu w’irondo abaturage bagomba gutanga, amafaranga rimwe na rimwe abaturage batanga ku bw’imihigo, atanga urugero rwo kugura imodoka y’umutekano, kwishyura amafaranga y’isuku, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, gusa ibyo ngo bikorwa hifashishijwe ubukangurambaga bukorwa, ariko ntibategere umuntu kuri serivisi ngo babone kumwishyuza.


Uyu muyobozi yashimangiye ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’abo baturage bacibwa amafaranga mbere yo kubaha serivisi kandi ababikora babihanirwe.


Yagize ati

Namenye amakuru ko hari ahandi bishobora kuba bikiri, ibi byo turanabihanirwa iyo tubikora gutyo. Turaza kubikurikirana. Abaturage rero bamenye uburenganzira bwabo, nta muntu ukubaza ikintu runaka ngo ubwo utakoze iki nanjye singuha iki.


Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yanaboneyeho kuvuga ko ku biro bya buri mukozi hariho ifoto ye na nimero ye ya telefoni n’icyo ashinzwe, ku buryo abaturage bakwiye kujya batanga amakuru igihe ikibazo nk’icyo kigaragaye.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!