Gitifu w’Umurenge, DASSO n’Inkeragutabara b’i Kamonyi bari mu maboko ya RIB

 Inshamake   Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020, rwafunze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, DASSO n’ushinzwe Inkeragutabara bose bo mu murenge wa Ngamba.

Gitifu w’Umurenge, DASSO n’Inkeragutabara b’i Kamonyi bari mu maboko ya RIB

 Inshamake   Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020, rwafunze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, DASSO n’ushinzwe Inkeragutabara bose bo mu murenge wa Ngamba.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Abatawe muri yombi ni Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Inkeragutabara (Reserve Force) muri uwo murenge uherereye mu karere ka Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda.


Nk’uko KigaliToday dukesha iyi nkuru yabyanditse, RIB nta byinshi yatangaje kuri iyi dosiye ariko yavuze ko bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.


Gusa hari amakuru avuga ko aba bayobozi baba barafatanye abantu amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe bakabitangira raporo nyamara nyuma ayo mabuye y’agaciro akaza kuburirwa irengero, akaza kugaragara nyuma yarongeye gutwarwa mu rugo rw’umuturage.


Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke cyo gihanwa n’ingingo ya  4 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.


Iyo ugikurikiranyweho agihamijwe n’inkiko ahabwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarengeje imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!