Gukoresha ibiyobyabwenge batazi ko ari byo ni kimwe mu byugarije urubyiruko kikaba imbogamizi ku biyemeje kubirwanya mu Rwanda!

 Inshamake   Mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nyakanga 2018 hizihizwa umunsi wo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, iki kibazo by’umwihariko mu rubyiruko gikomeje kuyogoza u Rwanda ndetse n’ isi muri rusange, mu gihe umuryango utegamiye kuri Leta; Children & Youth Sports Organization ukomeje gukataza mu bikorwa bigendanye no guhashya ibyo biyobyabwenge mu rubyiruko cyane cyane rukora siporo, n’ubwo ngo hari byinshi abantu bakoresha batazi ko ari byo.

Gukoresha ibiyobyabwenge batazi ko ari byo ni kimwe mu byugarije urubyiruko kikaba imbogamizi ku biyemeje kubirwanya mu Rwanda!

 Inshamake   Mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nyakanga 2018 hizihizwa umunsi wo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, iki kibazo by’umwihariko mu rubyiruko gikomeje kuyogoza u Rwanda ndetse n’ isi muri rusange, mu gihe umuryango utegamiye kuri Leta; Children & Youth Sports Organization ukomeje gukataza mu bikorwa bigendanye no guhashya ibyo biyobyabwenge mu rubyiruko cyane cyane rukora siporo, n’ubwo ngo hari byinshi abantu bakoresha batazi ko ari byo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Children & Youth Sports Organization ni umuryango watangiye mu mwaka wa 2017 ufasha abana kuzamura impano zabo mu mikino itandukanye dore ko ukora nk’umutaka w’imikino yose, gusa intego yawo ntiyari ukuzamura izo mpano gusa kuko harimo no gutanga amahugurwa ku batoza b’abo bana mu mikino inyuranye ndetse no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko by’umwihariko rukora siporo, n’ubwo ubu butumwa bugera kuri benshi, dore ko n’abo bakinnyi b’imikino itandukanye baba bafite ababakurikirana(abafana), bityo bahabwa ubutumwa nabo bakumviraho kuko butangwa n’ubundi binyuze mu mikino.

Children & Youth Sports Organization, umwe mu bafatanyabikorwa biyemeje kurandura ibiyobyabwenge mu rubyiruko by'umwihariko urukora siporo zitandukanye.


Mu kiganiro cyihariye Umusare.co.rw wagiranye n’umuyobozi w’ishami  rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Children & Youth Sports Organization, Bwana Hubert Munyangaju, yatangaje ko ibikorwa bitandukanye byo gushishikariza urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikomeje, ndetse ko hari n’ibyo barimo gutegura vuba aha, gusa ngo imbogamizi ni uko hari bimwe abantu bakoresha batazi ko ari ibiyobyabwenge.


Hubert Munyangaju yagize ati

 Ibikorwa birakataje aho dushaka kurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko urukora siporo;  ni intego twihaye nka Children & Youth Sports Organization kandi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu tuzabigeraho, kuko bigaragara ko buri wese ikibazo yakigize icye kugira ngo twubake u Rwanda twifuza.

Hubert Munyangaju ushinzwe ishami ryo kurwanya ibiyobyabwenge muri Children & Youth Sports Organization asanga intego bihaye bazayigeraho kuko buri wese ikibazo yakigize icye kugira ngo bubake u Rwanda bifuza. 


Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bo bafatanya harimo ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya CARAES-NDERA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), Polisi y’u Rwanda,  Ikigo cy’igihugu gipima ibimenyetso(RFL), National Rehabilitation Service(NRS), n’abandi batandukanye nka Minisiteri  y’umuco na siporo (MINISPOC), iy’urubyiruko(MINIYOUTH), Urwibutso Ese(Nyirangarama), Clean Well Rwanda n’abandi; aba bose bakaba basenyera umugozi umwe kugira ngo barebe ko icyitwa ikiyobyabwenge cyacika mu rubyiruko rw’u Rwanda, dore ko  barimo no gutegura urugendo rwahawe insanganyamatsiko igira iti:”Anti-drugs and HIV/AIDS walk for youth”, ruteganijwe ku wa gatandatu tariki 25 Kanama 2018, aho bazahaguruka kuri Camp Kigali berekeza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ahazatangirwa ubutumwa n’impanuro zitandukanye ku kwirinda no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’agakoko gatera SIDA, bitangwa n’abayobozi ndetse n’impuguke zitandukanye.

Ikigo cy’igihugu gipima ibimenyetso(RFL) ni bamwe mu biteguye gufatanya ibikorwa na Children & Youth Sports Organization, aha Umuyobozi mukuru wa RFL, ACP Dr Francois Sinayobye yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangira gukora ku mugaragaro.


Ni mu gihe ariko n’ubwo ibi byose bikorwa, abafite inshingano zo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bagifite imbogamizi zirimo kuba benshi mu rubyiruko hari ibyo bakoresha batazi ko ari ibiyobyabwenge ahubwo bakabifata nk’ibigezweho ndetse n’ibibongerera ingufu, cyane ko babikora bashaka kwigana no kwisanisha n’abanyamahanga baba bahuye nabo cyane cyane abakinnyi baba basohokeye igihugu mu mikino itandukanye.


Kuri ibi, Munyangaju yagize ati:

 Hari ibiyobyabwenge bakoresha batazi ko ari byo.Nk’ingero nabaha harimo ibinini by’indogobe bizwi nka Eraquell Horse Wormer tablets Pk8-Hyperdrug bakoresha bazi ko bibongerera ingufu, dore ko ibi binini bifite ingufu zirenze kuko bigenewe ifarasi ifite ibiro magana inani.Mu bindi navuga nk’amarangi, tineri bakoresha batera irandi ry’imodoka ndetse n’ibihanagura (dissolvent cyangwa remover) verini basiga ku nzara cyane cyane z’abari n’abategarugori.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Children & Youth Sports Organization, avuga ko hari byinshi mu biyobyabwenge abantu bakoresha  batabizi, aha yari aho bakorera muri Stade Amahoro.


Mu Rwanda bikomeje kugaragara  ko hari gahunda zihariye zo kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko, aho Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo Polisi y’igihugu n’ibindi bigo bitandukanye byaba ibya Leta n’abikorera ku giti cyabo, bagaragaza imbaraga ndetse no gusenyera umugozi umwe kugira ngo ibiyobyabwenge bicike burundu.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!