Habumugisha w’i Ngoma yasanze sebukwe muri gereza ubwo yageragezaga kumufunguza!

 Inshamake   Ku mugoroba wo ku Cyumwerutariki Mutarama 2020, Polisi ikorera mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma yafashe umugabo witwa Habumugisha Slyvestre w’imyaka 41 ubwo yageragezaga gutanga ruswa ingana n'amafaranga ibihumbi ijana (100,000frw), agira ngo afungurirwe sebukwe.

Habumugisha w’i Ngoma yasanze sebukwe muri gereza ubwo yageragezaga kumufunguza!

 Inshamake   Ku mugoroba wo ku Cyumwerutariki Mutarama 2020, Polisi ikorera mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma yafashe umugabo witwa Habumugisha Slyvestre w’imyaka 41 ubwo yageragezaga gutanga ruswa ingana n'amafaranga ibihumbi ijana (100,000frw), agira ngo afungurirwe sebukwe.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Nk’uko bitangazwa na Polisi ikorera muri uyu murenge wa Rukira ivuga ko tariki ya 17 Mutarama yakoze umukwabu w’abakora bakanacuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge, ifatiramo umugabo witwa Mutabazi Jeremie afite kanyanga litiro imwe n’igice (1,5L) nyuma yo kumufata imushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rukira.

 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ku mugoroba wa tariki ya 19 Mutarama aribwo Habumugisha yazanye aya mafaranga agerageza kuyaha ushinzwe umutekano ngo amufashe ku mufungurira uyu sebukwe Mutabazi.

 

CIP Twizeyimana yagize ati

Yaje mu masaha ya nimugoroba atumaho umwe mu bashinzwe inzego z’umutekano ukorera muri uwo murenge bahurira mu kabari amubwira ko amuha ruswa y’ibihumbi ijana akamufasha gufungura sebukwe Mutabazi ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya kanyanga.

 

Yakomeje avuga ko uyu ushinzwe umutekano akimara kubona ko Habumugisha yamuhamagarije muri ako kabari kugira ngo amuhe iyo ruswa yahise ahamagara Polisi ihita iza iramufata imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Rukira ngo akurikiranwe kuri icyo cyaha.

 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba yibukije abaturage ko ruswa ari umwanzi w’iterambere kuko ingaruka zayo zigera kuri buri wese, bityo ko kuyirwanya no kuyikumira bisaba uruhare rwa buri wese, anavuga ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo ko buri wese akwiye kuyirwanya no kuyikumira atungira urutoki Polisi n'izindi nzego uwo ariwe wese ayicyetseho.

CIP) Hamdun Twizeyimana uvugira Polisi mu Burasirazuba yasobanuye uko Habumugisha yafashwe, anagira inama abaturage.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye. 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!