Hamenyekanye impamvu yo kwirukanwa mu kazi kw’abakozi 5 ba REB!

 Inshamake   Nyuma y’ihagarikwa ry’abayobozi batanu b’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB), Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe bitewe n’uko batubahirizaga inshingano zabo ziri muri gahunda yo guteza imbere uburezi mu Rwanda, harimo gutinda kw’ibitabo bitagereraga ku gihe ku bo bigenewe ndetse n’impamyabumenyi(diplome) z’abarangije amashuri yisumbuye.

Hamenyekanye impamvu yo kwirukanwa mu kazi kw’abakozi 5 ba REB!

 Inshamake   Nyuma y’ihagarikwa ry’abayobozi batanu b’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB), Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe bitewe n’uko batubahirizaga inshingano zabo ziri muri gahunda yo guteza imbere uburezi mu Rwanda, harimo gutinda kw’ibitabo bitagereraga ku gihe ku bo bigenewe ndetse n’impamyabumenyi(diplome) z’abarangije amashuri yisumbuye.

Kwirukanwa ku kazi kw’aba bayobozi ni bimwe mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mata 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho iyi nama yahagaritse ku kazi abayobozi bakuru batanu mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), barimo Dr. Musabe Joyce wari ukuriye Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho, Dr. Tusiime Rwibasira Michael wari ukuriye Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi, Mujiji Peter wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange; Karegesa Francis wayoboraga Ishami rishinzwe Imari na Bagaya Rutaha wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko.

Dr. Musabe Joyce wari ukuriye Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho ni umwe mu beretswe umuryango usohoka muri REB!


Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yatangaje ko impamvu aba bayobozi birukanwe, zishingiye ku kuba impamyabumenyi z’abarangije amashuri zitinda kubageraho kandi zigakorerwa mu mahanga mu gihe leta yari yarihaye intego ko zigomba kujya zikorerwa mu gihugu.


Dr Mutimura yagize ati:“Impamyabumenyi z’abanyeshuri barangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye zigomba gukorwa ku gihe, aho byatwaraga imyaka ibiri cyangwa itatu kugira ngo zikorwe, kandi zigakorerwa hanze mu gihe politiki ya leta isaba ko zikorerwa mu gihugu.”


Minisitiri w’uburezi yakomeje avuga ko byatwaraga umwanya munini bigatuma abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye batabona amahirwe yo kujya muri za kaminuza hirya no hino ndetse ntibiteze imbere politiki ya leta igamije ko umutungo wa leta uhama mu gihugu muri gahunda ya Made in Rwanda.


Ibi byari bigikorwa mu gihe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye mu 2017 iki kibazo cyaragaragajwe ndetse gifatwaho umwanzuro nkuko byatangajwe n’uwari Minisitiri w’Uburezi, ndetse muri Werurwe 2017, Dr Papias Malimba wayoboraga iyi Minisiteri yavuze ko Leta yamaze gufata ingamba ko itazongera gukoresha impamyabushobozi z’abarangije Kaminuza mu mahanga ahubwo ko mu rwego rwo kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda nazo zigiye kujya zihakorerwa.


Indi mpamvu y’uku guhagarikwa kw’aba bayobozi bo muri  REB, ni ijyanye n’ibitabo bifasha abanyeshuri byamaraga amezi nk’umunani bitaragera ku bo bigenewe kandi bigomba kwifashishwa nk’imfashanyigisho.


Ku bijyanye n’ibitabo Dr Mutimura yagize ati:“Hari ibitabo byinshi bitagera ku mashuri. Ibya porogaramu y’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC) usanga biri hirya no hino mu nzu z’abaturage, mu turere, aho kuba ku mashuri. Ibyo na byo ni ikibazo kubera ko byatumye iyo gahunda yo kugira ngo abanyeshuri bakore ibizamini nk’uko byari biteganyijwe itazashoboka uyu mwaka.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, avuga ko impamvu birukanwe ari impamyabumenyi z’abarangije amashuri zitinda kubageraho ndetse n'ibitabo bitagerera ku gihe ku bo bigenewe.


Minisitiri Mutimura yanavuze ko ari abakozi ba REB cyangwa n’abandi bose bazajya babangamira politiki ya leta bazajya babibazwa, anaboneraho kuvuga ko ibijyanye no kumenya niba hari icyihishe inyuma yo kutubahiriza inshingano kw’aba bayobozi, ngo inzego zishinzwe iperereza ari zo zizabicukumbura kugira ngo zimenye ukuri kwabyo.

TANGA IGITEKEREZO


Nta gitekerezo!