Harashakishwa abagabo basambanyije abana 110 mu karere ka Nyagatare

 Inshamake   Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare igaragaza ko mu mezi ane gusa abana 110 ari bo bamaze kumenyekana basambanyijwe.

Harashakishwa abagabo basambanyije abana 110 mu karere ka Nyagatare

 Inshamake   Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare igaragaza ko mu mezi ane gusa abana 110 ari bo bamaze kumenyekana basambanyijwe.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

RIB ivuga ko mu kwezi kwa Kamena hasambanyijwe abana 32, muri Nyakanga 27, Kanama 29 naho muri Nzeri hasambanywa 22, ikanavuga ko kimwe cya kabiri cy’abagabo basambanyije aba bana ari bo bamaze gufatwa banagezwa imbere y’Ubutabera.


Ibi byose byatangajwe ku wa 22 Ukwakira 2021, mu nama yahuje abafite aho bahuriye n’ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane iryo kubasambanya, barebera hamwe icyakorwa kugira ngo bihagarare, nk’uko Kigalitoday ibivuga.


Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zituma abasambanya abana badafatwa harimo ubwumvikane hagati y’imiryango ndetse n’abana batamenya uburenganzira bwabo.


Umuhuzabikorwa w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ)mu Karere ka Nyagatare, Jean Claude Ngaboyisonga, avuga ko abana ubwabo bahishira ababasambanyije kubera kutamenya uburenganzira bwabo.


Yagize ati

Ikibazo gikomeye, umwana amara gusambanywa uwabimukoreye akamwizeza ibitangaza kugira ngo atamurega, igihe cyagera yamuhinduka hakabura ibimenyetso. Ubundi begereye MAJ twabafasha mu bijyanye n’amategeko ku buryo ntawakabaye yitwaza ko atishoboye ku buryo yaburana n’uwamuhohoteye.


Ngaboyisonga avuga ko ikindi MAJ ifasha harimo ubujyanama ku buryo ifasha umwana wahohotewe gutanga ikirego hagapimwa umwana n’ukekwa ko ari ise kandi ku buntu kubera abafatanyabikorwa barimo urugaga rw’abavoka na MIGEPROF, ikanafasha umwana wabyaye imburagihe kwandikisha umwana we kabone n’ubwo nta se waba ugaragara.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, asaba ababyeyi n’abandi bafite aho bahuriye no kurengera umwana kujya bagaragaza ihohoterwa kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!