Hasohotse raporo igaragaza ko abana 120 ari bo banduye SIDA mu 2016/2017!

 Inshamake   Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyatangaje ko umubare w’abana bandura virusi itera SIDA wagabanutse, ukava ku bana 140 hagati y’umwaka wa 2013/2014 ukagera ku bana 120 hagati ya 2016 na 2017.

Hasohotse raporo igaragaza ko abana 120 ari bo banduye SIDA mu 2016/2017!

 Inshamake   Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyatangaje ko umubare w’abana bandura virusi itera SIDA wagabanutse, ukava ku bana 140 hagati y’umwaka wa 2013/2014 ukagera ku bana 120 hagati ya 2016 na 2017.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

RBC yavuze ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buva ku babyeyi bujya ku bana (ababyeyi banduza abana) bwavuye kuri 1.85 % bukagera kuri 1.51 %, nk'uko Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, Dr Placidie Umugwaneza yatangarije NewTimes dukesha iyi nkuru ko uko kugabanuka kwaturutse ku ngamba Leta yafashe zo gukurikirana neza ababyeyi batwita bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.


Dr Umugwaneza yagize ati:“Iyo umubyeyi ufite virusi itera SIDA abyaye, tumukurikirana amezi 18. Bivuze kumukurikirana amezi atandatu, icyenda na 18 kugira ngo tugenzure abana bagize amahirwe yo kutandura nyuma y’inama twahaye ababyeyi babo. Uku kugabanuka k’ubwandu tugushingira muri iryo genzura rihoraho.”


Ubwandu bushya buvuye ku babyeyi bujya mu bana batarengeje amezi 18, bwagiye bugabanuka cyane mu Rwanda mu myaka ishize, kuko bwavuye kuri 6.9 % mu mwaka wa 2009, bugera kuri 2.9 % muri 2012.
Mu gukomeza kugabanya ubwandu bw’abana bavuka, hashyizweho iteganyamigambi ry’imyaka itanu rigomba kurangirana n’uyu mwaka, aho ryari ryiyemeje ko ubwandu bushya mu bana buva ku bana 1000 bukagera ku bana 200 muri Kamena 2018.


Dr Umugwaneza yavuze kandi ko kimwe mu byifashishijwe ngo ubwandu bushya bw’abana bugabanuke ari ubukangurambaga buhoraho, ababyeyi basobanurirwa ibishobora gutuma banduza abana batwite no gushyiraho uburyo bworoheye buri wese bufasha umubyeyi utwite, ubyara cyangwa uwonsa kutanduza umwana we.

Dr Umugwaneza avuga ko kimwe mu byifashishijwe ngo ubwandu bushya bw’abana bugabanuke ari ubukangurambaga buhoraho.


Raporo yo mu mwaka wa 2017 y’Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), igaragaza ko hari ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika byabashije kugabanya ubwandu bushya bwa virusi ya SIDA mu bana ku kigero gishimishije hagati ya 2010 na 2016.


Iyi raporo ishingira iri gabanuka ku kongera serivisi zigamije kurinda ababyeyi ibyago byo kwanduza abo batwite, dore ko igaragaza ko mu Rwanda, abana bakivuka kugeza ku myaka 14 ubwandu bwabo bwagabanutseho 61 % hagati ya 2010 na 2016.


Ni mu gihe igihugu cya Uganda ari cyo kiza ku mwanya wa mbere mu kugabanya ubwo bwandu kuko yabugabanyije ku kigero cya 83%, Malawi ku kigero cya 74 %, Namibia ku kigero cya 73 %, u Rwanda ku kigero cya 61% na Kenya ku kigero cya 59 %.
Iyo raporo igaragaza kandi ko mu Rwanda serivisi zigamije kugabanya ubwandu bw’abana buturutse ku babyeyi zagejejwe mu baturage ku kigero cya 80 %.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!