Health and Fitness Center Ltd yashyizeho amahugurwa ku bashaka gufasha abantu gukora siporo zitandukanye!

 Inshamake   Mu gihe mu Rwanda siporo imaze kugirwa umuco ndetse yitabirwa n’ibyiciro bitandukanye by’abarutuye, kompanyi yitwa Health and Fitness Center Ltd yafashe umwanzuro wo gutanga amahugurwa muri siporo zitandukanye mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturarwanda gukora siporo ndetse n'ibijyanye nazo aho bigishwa Aerobics, Step, Taebo, Body Building, Massage, Swimming Pool na Nutrition.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Hamenyerewe siporo rusange imaze gusakara hirya no hino mu gihugu, ariko bimaze kugaragara ko umubarew’ abatoza iyi siporo ndetse n’izindi zitandukanye ukiri muto, ari naho igitekerezo cyo kongera uyu mubare cyaturutse, nk’uko twabitangarijwe na Mukasa Nelson washinzeakaba anayobora iyi kompanyi ya Health and Fitness Center Ltd.

Yagize ati

Byagaragaye ko abanyarwanda n’abanyamahanga batuye u Rwanda bakunda gukora siporo, niyo mpamvu twatekereje gutanga amahugurwa ku babyifuza by’umwihariko urubyiruko kugira ngo babashe gufasha abandi mu gukora siporo, kuko burya ntabwo ari buri wese wajya imbere y’abantu ngo abakoreshe siporo, bisaba kuba hari ubumenyi bwihariye ufite.

Uyu mugabo wize siporo muri Bulawayo University yo muri Zimbabwe, yakomeje avuga ko muri siporo bazahuguramo abantu harimo Koga(swimming), Body building, Aerobics, Taebo, Step n’uburyo bwo gufasha abantu gukora siporo rusange(sports for all), zisanzwe zifashishwa muri za ‘Car free day’ ; ni mu gihe kandi bazanahugurwa uburyo bafasha abantu bababwira ibyo umuntu akwiye kurya mbere na nyuma ya siporo(nutrition), ndetse no kurambura no kunonora imitsi y’abantu bizwi nka ‘massage’.

Abazitabira aya mahugurwa bazanigishwa uburyo umuntu wakoze siporo ashobora gufata ifunguro rijyanye n'imyitozo yakoze. 

Avuga ku bisabwa kugira ngo umuntu yitabire aya mahugurwa, Mukasa yavuze ko bazajya bakira nibura umuntu warangije amashuri atatu yisumbuye kuzamura, aho azajya akora amahugurwa kuva ku mezi abiri kugera kuri atandatu abone ubuhabwa impamyabushobozi(certificate), mu gihe Health and Fitness Center izajya inafasha abayirangijemo kubona aho bashyirira mu bikorwa ibyo bahuguwe.

Koga ni imwe muri siporo zikunzwe na benshi, abazitabira baziga uburyo umuntu atangira koga akaba yanabigira umwuga. 

Biteganijwe ko aya masomo azajya atangirwa kuri Hotel The Mirror iherereye ku Kisimenti i Remera ari naho wahabwa ibisobanuro birambuye, cyangwa se ukaba wahamagara kuri telefoni zigendanwa 0788319602 na 0722696083, kugira ngo ubashe kumenya ibijyanye n’aya masomo.

Guterura ni bumwe mu buryo bufasha abantu muri body building.

Bazanigishwa uburyo umuntu arambura imitsi ibizwi nka massage.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!