Hemejwe urukingo rwa Virusi itera Sida, bikura impungenge ku bo yateraga ubwoba

 Inshamake   Muri Leta zunze ubumwe za Amerika hemerejwe urukingo umuntu azajya afata rukamurinda kwandura Virusi itera Sida, bigabanya impungenge zo kuyandura.

Hemejwe urukingo rwa Virusi itera Sida, bikura impungenge ku bo yateraga ubwoba

 Inshamake   Muri Leta zunze ubumwe za Amerika hemerejwe urukingo umuntu azajya afata rukamurinda kwandura Virusi itera Sida, bigabanya impungenge zo kuyandura.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uru rukingo ruzwi ku izina rya Apretude (ApreP), nirwo rwambere rukingira virusi itera Sida rwemejwe n’ikigo icyo aricyo cyose gifite mu nshingano kwemeza imiti n’inkingo.


Ikigo cya Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti America FDA, nicyo cyemeje uru rukingo, aho kivuga ko umuntu wemerewe gufata uru rukingo ari usanzwe adafite virusi itera Sida kandi apima nibura ibiro 35, aho rufatwa mbere y’amezi 2 kugira ngo umuntu udafite agakoko gatera Sida aryamane n’ugafite.


Dr Marianne Mureithi, umushakashatsi kuri Sida avuga ko hari ubwoko butandukanye bw’inkingo bwemejwe ariko ko uru rwa Prep arirwo rwahawe agaciro cyane kuko arirwo rworoshye kuboneka no guterwa mu buryo bworoshye.


Uyu mushakashatsi yongeyeho ko uru rukingo ubu ruri ku isoko ry’imiti muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubwo hakiri gukorwa ibishoboka byose ngo rugere n’ahandi ku Isi.

Umushakashatsi kuri Sida, Dr Marianne Mureithi, avuga ko urukingo rwa Prep ruboneka kandi runaterwa mu buryo bworoshye.


Ni mu gihe kugeza ubu ibiciro by’uru rukingo bitaratangazwa, gusa rusanze ubushakashatsi ku miti igabanya ubukana bumaze gutanga ibisubizo by’urushinge rw’amezi atandatu rusimbura iyi miti yanyobwaga buri munsi.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!