Ibihugu bikennye birarwana n’umubyibuho no kugwingira icyarimwe, mu Rwanda 2,8% bafite umubyibuho ukabije!

 Inshamake   Kimwe cya gatatu cy'ibihugu bikennye kurusha ibindi ku isi bihanganye no kwiyongera k'umubyibuho ukabije hamwe no kugwingira nk'uko bivugwa na raporo ya Lancet, iki kikaba ari ikigo gikora ubushakashatsi ku buzima.

Ibihugu bikennye birarwana n’umubyibuho no kugwingira icyarimwe, mu Rwanda 2,8% bafite umubyibuho ukabije!

 Inshamake   Kimwe cya gatatu cy'ibihugu bikennye kurusha ibindi ku isi bihanganye no kwiyongera k'umubyibuho ukabije hamwe no kugwingira nk'uko bivugwa na raporo ya Lancet, iki kikaba ari ikigo gikora ubushakashatsi ku buzima.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Iyi raporo ivuga ko ibi biterwa no kwiyongera ku isi kw'ibiryo bitunganyijwe n'inganda, no kudakora imyitozo ngororamubiri, abayanditse batabaza ngo habeho impinduka mu "buryo bw'imirire iriho" kuko ariyo mpamvu y'ikibazo, aho ibihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara na Asia aribyo byinshi byugarijwe n'ibi bibazo byombi.


Raporo ya Lancet ivuga ko ikigereranyo cy'abana n'abakuru miliyari 2,3 ku isi bafite umubyibuho ukabije, mu gihe abana barenga miliyoni 150 ku isi bagwingiye, ndetse ibihugu byinshi biri mu nzira y'amajyambere byugarijwe n'ibi bibazo byombi icya rimwe.

 

Raporo ya Lancet ikomeza ivuga ko abantu 20% bugarijwe n'umubyibuho ukabije ku isi, ikavuga kandi ko abana 30% bari munsi y'imyaka ine bagwingiye, naho 20% by'abagore nabo bakaba bananutse bikabije.


Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka ku baturage n'imibereho yabo mu Rwanda buvuga ko abana bari munsi y'imyaka itanu y'amavuko bagwingiye kubera imirire mibi ari 38%, mu gihe mu cyumweru gishize, ikigo cy'igihugu cy'ubuzima mu Rwanda (RBC) cyavuze ko umubyibuho ukabije (Obesité) muri rusange ugeze kuri 2,8%, no kuri 7,7% i Kigali gusa.


Raporo ya Lancet ivuga ko mu bihugu 123 ibigera kuri 45 byari bifite ibi bibazo byombi ahagana mu myaka ya 1990, naho mu myaka ya 2010 ibindi bihugu 14 byo mu bihugu bikenye byiyongereye mu bifite izi ngorane zombi.


Abanditse iyi raporo barasaba za leta, ONU hamwe n'abahanga gukemura iki kibazo bavuga ko giterwa no guhinduka kw'imirire, kwiyongera kwa za 'supermarket', kwiyongera kw'ibiryo bidafite intungamubiri, no kugabanuka kw'imyitozo ngororamubiri, ibi byose bikaba bitera abantu kubyibuha bikabije, aho iki kibazo cyugarije ibihugu bikize ndetse n'ibikennye, aho mu bihugu bikennye, ubukene no kutabona ibiribwa bihagije byo gutungisha abana bitera imiryango myinshi kugwingira kw'abana no kumererwa nabi kw'abakuru.


Dr Francesco Branca umuyobozi w'ishami rishinzwe imirire muri OMS ati

Hari ikibazo gishya mu bijyanye n'imirire. Ubu ntitukivuga gusa ngo kugwingira biri mu bihugu bikennye cyangwa kubyibuha bikabije biri mu bihugu bikize. Gusa ibyo bibazo byombi bifite ikitarusange kimwe aricyo kunanirwa guha abantu bose ibiryo byiza, bikwiye, bidahenze kandi bihagije.

Dr Francesco Branca uyobora ishami rishinzwe imirire muri OMS asanga  kugwingira biri mu bihugu bikennye ndetse no kubyibuha bikabije biri mu bihugu bikize biterwa no kunanirwa guha abantu bose ibiryo byiza, bikwiye, bidahenze kandi bihagije.


Ni mu gihe kandi iyi raporo ivuga ko ibiryo byiza ari ibifite imbuto n'imboga, ibinyampeke, fibre, n'ibinyamisogwe, ibigereranyije ibikomoka ku matungo, inyama zitunganyije nkeya, ikigero gicyeya cy'ibiryo n'ibinyobwa birimo isukari y'inkorano, amavuta y'inganda n'umunyu, ndetse no konsa abana imyaka yabo ibiri ya mbere; ibi bikaba birwanya kugwingira, bigatera imikurire myiza, bikanarinda kurwaragurika mu buzima.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!