Ibimenyetso simusiga byifashishwa mu butabera byapimirwaga iburayi byatangiye gupimirwa mu Rwanda!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki 07 Kamena 2018, ku Kacyiru ahari icyicaro gikuru cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso simusiga byifashishwa mu butabera(Rwanda Forensic Laboratory-RFL), habereye umuhango wo gutangiza iki kigo ku mugaragaro, aho kugeza ubu cyatangiye gukora kandi bizafasha mu buryo butandukanye cyane cyane ubw’amikoro, dore ko kujya gupimisha hanze y’u Rwanda byari bihenze kandi bigafata igihe kinini.

Ibimenyetso simusiga byifashishwa mu butabera byapimirwaga iburayi byatangiye gupimirwa mu Rwanda!

 Inshamake   Kuri uyu wa Kane tariki 07 Kamena 2018, ku Kacyiru ahari icyicaro gikuru cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso simusiga byifashishwa mu butabera(Rwanda Forensic Laboratory-RFL), habereye umuhango wo gutangiza iki kigo ku mugaragaro, aho kugeza ubu cyatangiye gukora kandi bizafasha mu buryo butandukanye cyane cyane ubw’amikoro, dore ko kujya gupimisha hanze y’u Rwanda byari bihenze kandi bigafata igihe kinini.

Ni umuhango wabimburiwe no gutambagizwa iki kigo, aho abashyitsi bari bawitabiriwe barangajwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Bwana Busingye Johnston bazengurukijwe iki kigo berekwa ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gupima ibimenyetso bitandukanye, ari nako basobanurirwa ibyo iki kigo gipima hifashishijwe izo mashini zigezweho, dore ko ziri ku rwego mpuzamahanga, bikurikirwa n’amasezerano yo guhererekanya ububasha n’ibikoresho hagati ya IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yari ifite mu nshingano iki kigo cyahoze cyitwa ‘Kigali Forensic Laboratory’(KFL), n’Umuyobozi mukuru wa RFL, ACP Sinayobye Francois.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango bazengurukijwe inyubako iki kigo gikoreramo basobanurirwa ibikoresho byifashishwa mu gupima ibimenyetso.


Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko kuva mu mwaka wa 2000 Polisi yavuka hari amashami yayo yagiye avuka bitewe n’inshingano zayo, ndetse mu mwaka wa 2005 havuka ‘Kigali Forensic Laboratory’ (KFL) iratangira irakora, hanyuma mu mwaka wa 2010 haza kubaho igitekerezo cyo kubaka ‘National Forensic Laboratory, ku nkunga ya Leta tukaba ubu twishimira ko RFL ibaye ubukombe, tugashimira ubuyobozi bwacu bukuru.
Iyi Rwanda Forensic Laboratory izadufasha mu bintu bikomeye cyane mu butabera haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no guca imanza kuko iyo ufite ibimenyetso simusiga biba byoroshye kwihutisha ubutabera, dore ko bizanafasha mu byaha by’ikoranabuhanga bigenda bivuga.

IGP Emmanuel K. Gasana na ACP Sinayobye Francois bahererekanya amasezerano akubiyemo ububasha n’ibikoresho bya RFL.


IGP Gasana yakomeje avuga ko mu ihererekanyabubasha ryari rimaze gukorwa; harimo abapolisi 52 batijwe iki kigo, barimo 12 bize by’umwihariko ibijyanye na ‘Forensic science’ (gupima ibimenyetso simusiga byifashishwa mu butabera), n’abandi bize ku nzego zitandukanye kandi bazi akazi kabo mu bijyanye no gupima ibimenyetso simusiga byifashishwa mu butabera, inyubako zigezweho, ibikoresho binyuranye bakoresha, ndetse muri urwo rugendo rwo gukomeza gushaka ubutabera bushingiye ku bimenyetso, mu ishuri rya Polisi(National Police College)harimo ishami rya ‘Forensic science’ , ibi bivuze ko iyo ukora ibintu nk’ibyo ushaka ubumenyi bwihariye biba bivuze ko ikigo gifite intumbero  kuko giharanira kubaka ubushobozi bw’abakozi, anaboneraho kwizeza RFL  ubufatanye  aho bukenewe hose.

IGP Emmanuel K. Gasana, uyobora Polisi y'u Rwanda yijeje RFL ubufatanye aho bukenewe hose, dore ko iki kigo cyabyawe na Polisi y'u Rwanda.


Ku ruhande rwa RFL, Umuyobozi mukuru wayo, ACP Sinayobye Francois yavuze ko bafite inshingano zo gutanga ibimenyetso mu butabera, ariko bakaba bafite n’indi nshingano yo gukora nk’ikigo cy’ubucuruzi, aho yanatanze urugero ko ibiciro byagabanutse ugereranije na mbere ubwo boherezaga ibyo bimenyetso hanze y’u Rwanda.


ACP Sinayobye yagize ati:”Iki kigo kimaze gufungura ku mugaragararo ni ikigo gifite inshingano zo gutanga ibimenyetso simusiga bigoma kwifashishwa mu butabera, ariko tukagira n’indi mandate[inshingano]yo kuvuga ko turi abacuruzi.Iyo umuntu acuruza arunguka kugira ngo ka kazi katazapfa, ibikoresho birahenze bikoreshwa muri iyi ‘Laboratoire’ y’igihugu, ku buryo tudashatse uburyo twajya twishyuza ibikorwa dukora twazahomba n’ako kazi kakaba kapfa.”

Umuyobozi mukuru wa RFL, ACP Sinayobye avuga ko bafite inshingano zo gutanga ibimenyetso mu butabera, ariko bakaba bafite n’indi nshingano yo gukora nk’ikigo cy’ubucuruzi.


Avuga ku biciro bizakoreshwa, ACP Sinayobye Francois yavuze ko n’ubwo byose atabifite mu mutwe ariko yatanze urugero rwo gupima DNA (gushaka amasano hagati y’abantu babiri cyangwa gupima ibyavuye ahakorewe icyaha ku muntu ukekwa), icyo giciro gikabakaba mu mafaranga ibihumbi 270 y’u Rwanda (270,000frws) mu gihe ibyajyaga byoherezwa hanze byageraga mu bihumbi 400 y’u Rwanda(400,000frws).


Uyu muyobozi mukuru wa RFL yakomeje asobanura ko iki giciro gishobora kwiyongera bitewe n’uko umuntu ashaka ko byihuta, niba ashaka ibisubizo bya DNA nko mu masaha make igiciro kiziyongera kuko ibikoresho [reactifs] zikoreshwa ziba nyinshi bityo igiciro kikazamuka, ariko nanone iyo bakusanyije ibimenyetso[samples] bifuza ko bakuramo DNA abasabye ari benshi icyo gihe igiciro kiramanuka.

Zimwe mu mashini zigezweho ku ruhando mpuzamahanga iki kigo gikoresha mu gupima iibimenyetso byifashishwa mu butabera.


Ku bijyanye n’ibindi bapima nk’uburozi [Toxycology]n’ibindi, ACP Sinayobye yavuze ko nabyo ibiciro bihindagurika bitewe n’ubwoko bw’ibyo ushaka urugero niba ushaka gupima amaraso, inkari cyangwa ibyo basanze mu gifu nabyo bigenda bihindagurika, anaboneraho kuvuga ko urebye ibikoresho bafite n’inyubako byose hamwe byatwaye agera kuri miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda, kuko bafite imashini zihenze zo ku rwego mpuzamahanga, dore ko ziri ku rwego rwo gupima nk’izindi zose zo hirya no hino hateye imbere ku isi, anemeza ko n’ubwo batangiye ku mugaragaro uyu munsi ariko iki kigo cyamaze gutangira gupima imashini zose zimeze neza ndetse bamaze gukora amasuzuma agera ku icumi, ndetse abantu bakomeje kubyitabira dore ko amaterefoni yirirwa acicikana asaba kuza gupimirwa ibimenyetso.

Abajyaga bagira impungenge ko gupimisha ibimenyetso simusiga bihenze cyane byoroshye kuko ubu bikorerwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali.


Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston wari umushyitsi mukuru, nawe yishimiye iki gikorwa ndetse agaragaza ko hari byinshi RFL izafasha, haba umwanya ndetse n’ubushobozi, aho asanga n’abo hirya no hino bashobora kuyigana ikabafasha, aho asanga n’ibiciro iki kigo cy’ubucuruzi kizashyiraho bizaba bijyanye na serivisi gitanga.


Minisitiri Busingye ati:”Uyu munsi dutangije ‘Forensic Laboratory’ ishingiye ku bimenyetso bya gihanga na siyansi [science]kugira ngo abantu bamenye ukuri  nyakuri ku bintu bitandukanye haba mu gushaka ibimenyetso mu nkiko n’ibindi abantu baba bahuye nabyo bashakira ibisubizo.Icyo bifasha rero, mbere na mbere iyi ‘Laboratory’ntayo twagiraga ubu turayifitiye hano mu Rwanda, icya kabiri ibyo bimenyetso n’ubundi byakenerwaga, igihe byakenerwaga baba abantu ku giti cyabo, inkiko, ubugenzacyaha cyangwa ubushinzacyaha  byakoreshwaga mu mahanga kugira ngo ibisubizo biboneke.Ibi rero biradufasha  mu buryo bubiri haba mu mwanya n’amikoro yabigendagaho; mu mikoro yabigendagaho harimo n’amafaranga y’ingendo zatwaraga amafaranga menshi kandi ntaho zihuriyen’ibiva muri ‘Laboratory’.Ubu rero guhera uyu munsi dufite ‘Laboratory’ imeze nk’iz’ahandi ku isi, ibyatangwaga kugira ngo ibintu bijye hanze y’igihugu bizakorerwa ahangaha duhendukirwe ku buryo bw’ingendo n’ubundi buryo butandukanye, ndetse kuko iki kigo kizakora ku buryo bw’ubucuruzi kizashyiraho ibiciro bigendeye ku byo gikoresha cyinjiza n’ibyo gikorera abanyarwanda, n’izindi nzego zirimo ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’inkiko, byose ni ishema rikomeye ku gihugu kuba ibintu byajyaga bijyanwa hanze bigiye gukorerwa hano ku Kacyiru.”

Minisitiri Busingye asanga RFL  ije gukemura cyane cyane ibintu bibiri harimo umwanya gupima byatwaraga ndetse n'amikoro,  anizeza a abantu ko ibiciro bizashyirwaho n'iki kigo bizaba bijyanye na servisi gitanga.


Ikigo cy’igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso simusiga byifashishwa mu butabera(Rwanda Forensic Laboratory-RFL) cyafunguwe ku mugaragaro, kikaba cyifuje ubufatanye bwa buri wese kugira ngo gishobore gukora neza, aho abayobozi n’abakozi biyemeje gutanga serivisi nziza kandi inoze, dore ko iki kigo gifite gutanga serivisi ku bazaba bakigana baturutse hirya no hino haba mu Rwanda no hanze yarwo. 

Iyi niyo nyubako RFL ikoreramo iherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Andi mafoto yaranze uyu muhango:

Caption

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!