Ibisabwa ngo umuntu yemererwe kuyobora Rayon Sports n’ibindi byinshi byavugiwe mu nteko rusange!

 Inshamake   Kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2020 kuri Muhazi mu nama y’inteko rusange, abanyamuryango ba Rayon Sports bafashe imyanzuro itandukanye irimo no kuvugurura amategeko, gutangira sosiyete y’ubucuruzi n’ibindi.

Ibisabwa ngo umuntu yemererwe kuyobora Rayon Sports n’ibindi byinshi byavugiwe mu nteko rusange!

 Inshamake   Kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2020 kuri Muhazi mu nama y’inteko rusange, abanyamuryango ba Rayon Sports bafashe imyanzuro itandukanye irimo no kuvugurura amategeko, gutangira sosiyete y’ubucuruzi n’ibindi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Iyi nama yatangijwe n’ijambo ry’ikaze rya Perezida wa Rayon Sports, Bwana Munyakazi Sadate asobanura uko ikipe ihagaze, anasaba abanyamuryango bitabiriye inama kuhafatira imyanzuro ikomeye izafasha Rayon Sports mu gihe kirekire, ari nabyo bakoze nyuma yo kuganirizwa ku buzima bw’ikipe, biyemeza kuvugurura amategeko arimo kongera igihe cya manda ya Perezida wa Rayon Sports, kwemeza ugomba kuba umunyamuryango n’ibindi nk’uko tubikesha Kigalitoday.

Perezida wa Rayon Sports, Bwana Munyakazi Sadate niwe watangije anayobora iyi nama y'inteko rusange ya Rayon Sports.(Ifoto: Google)


Mu byo Umuyobozi wa Rayon Sports yagarutseho, hariho amasezerano na bamwe mu bafatanyabikorwa b’iyi kipe, aho by’umwihariko nk’uruganda rwa Skol ndetse na RITCO bari bahagarariwe muri iyi nama.


Kuri SKol, ibiganiro ngo biri kugenda neza kandi biratanga icyizere

Munyakazi Sadate yagize ati

Amasezerano na Skol azarangira muri 2022, ariko ubu hatangiye ibiganiro byo kuyavugurura ariko hanibandwa ku kongera inkunga (amafaranga), twandikiye Skol tuyimenyesha ibyo twifuza, nabo baradusubije batubaza icyo tuzongera mu rwego rwo kwamaza Skol, gusa kugeza ubu ibiganiro biri kugenda neza nta kibazo.


Abanyamuryango basabye ko hashyirwaho Komisiyo y’amategeko

Hasabwe kandi gushyirwaho Komisiyo y’amategeko yajya ikorana na Me Zitoni, aha nawe yarabyemeye kandi avuga ko yari yaratangiye no kubikora, aho kugeza ubu hari bamwe mu banyamategeko ba Rayon Sports bamaze kumvikana ko bagiye kujya bakorana.


Habaye no kuvugurura amategeko


Muri iyi nama nk’uko byari ku murongo w’ibyigwa havuzwe ku ngingo zigomba kuvugururwa harimo izajyanye n’imikorere ya Fan Clubs ndetse n’abemerewe kwitwa abanyamuryango ba Rayon Sports.


Kuyobora Rayon Sports, ugomba gutanga ingwate ya Miliyoni 25

Muri aya mategeko yavuguruwe harimo ibisabwa kugira ngo umuntu abe umunyamuryango wemewe, aha kandi abanyamuryango bemeje ko kugira ngo manda ya Perezida wa Rayon Sports iva ku myaka ibiri ikajya ku myaka ine kandi ishobora kongerwa.


Kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports, agomba gutanga ingwate ya Miliyoni 25 Frws, yaramuka adatsinze amatora akayasubizwa, hanemezwa kandi ko hazajya hatorwa Perezida gusa, ubundi agashyiraho abo bazakorana.


Izi ni zimwe mu ngingo zigomba kuvugururwa no kongerwa mu mategeko

• Abanyamuryango ba Rayon Sports bagomba kuba abagize Fan Club, udafite Fan Club ntazitwa umunyamuryango
• Kuba umunyamuryango bizajya bisabwa umuyobozi wa Fan Club
• Fan Club izajya ishaka kuvuka izajya ibisaba Umuyobozi wa Rayon Sports
• Mandat ya Komite ya Fan Club igomba kungana n’iya Komite ya Rayon Sports
• Nta Fan Club yemerewe kugira ubuzima gatozi (usibye Gikundiro 4ever yamaze kububona)
• Perezida wa Rayon Sports ubu ni we wemerewe guhagarika Fan Club
• Hagomba gushyirwaho Komisiyo y’amatora muri Rayon
• Mu matora hagomba kujya hatorwa Perezida nawe agahitamo abo bazakorana
• Perezida agomba kwiyamamariza gutorwa ari uko ahawe recommendation na Fan Club
• Perezida wa Rayon agomba kuba yarize nibura amashuli atandatu yisumbuye
• Perezida wa Rayon Sports kugira ngo yiyamaze agomba gutanga ingwate ya Miliyoni 25 Frws, yatsindwa akayasubizwa.


Paul Muvunyi yemeye kwishyura umwenda usigaye kuri Bus ya Rayon Sports


Ubwo havugwaga ku myenda ikipe ya Rayon Sports ifite hanze, hagarutswe ku mwenda ukabakaba Miliyoni 50 Frws kuri bus ya Rayon Sports, aha Umujyanama mu by’amategeko wa Rayon Sports Me Zitoni yatangaje ko Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports yemeye kwishyura umwenda wari usigaye kuri Bus.

Paul Muvunyi yiyemeje kwishyura umwenda usigaye kuri Bus ya Rayon Sports yavugishije abatari bake.


Hatangijwe sosiyete ya Rayon Sports igamije gukora ibikorwa by’ubucuruzi

Mu gutangiza Sosiyete ya Rayon Sports, aha hemejwe ko itangizwa n’imigabane ibihumbi 100, umugabane umwe ukaba ibihumbi icumi, Rayon ihabwamo imigabane ingana na 30%, abandi bifuza kugura imigabane nabo bakazagura muri 70% isigaye.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!