Ibyumba by’amashuri birimo kubakwa i Gasange ngo bizavuna abana amaguru!

 Inshamake   Ababyeyi batuye i Gasange ya Gatsibo basanga ibyumba by’amashuri birimo kubakwa bizavuna abana bigaga kure amaguru (bizabafasha kwiga hafi y’iwabo).

Ibyumba by’amashuri birimo kubakwa i Gasange ngo bizavuna abana amaguru!

 Inshamake   Ababyeyi batuye i Gasange ya Gatsibo basanga ibyumba by’amashuri birimo kubakwa bizavuna abana bigaga kure amaguru (bizabafasha kwiga hafi y’iwabo).

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Hirya no hino mu gihugu hagiye hubakwa ibyumba by’amashuri mashya mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende n’ubucucike ku banyeshuri, ibi bikaba byaranageze mu murenge wa Gasange harimo n’ishuri rishya ririmo kubakwa mu mudugudu wa Giheta, akagari ka Teme, ahazwi nko mu Rujaramo.

I Gasange naho inyubako z'ibyumba by'amashuri zirimo kubakwa hirya no hino muri uwo murenge, aho byitezwe ko zizagabanya ingendo n'ubucucike ku banyeshuri.


Muzehe Safari Thomas, ni umusaza w’imyaka 69 y’amavuko akaba atuye i Giheta, i Bugabirakabiri nk’uko yabidutangarije, twamusanze hafi y’aharimo kubakwa ibyo byumba by’amashuri abanza kudusangiza amateka yaho, anavuga ku mashuri barimo kubakirwa.


Yagize ati

Hariya barimo kubaka amashuri ni ku itaba ryo kwa Nyirindekwe, habyagiraga inka ze. Nyuma hajyaga hateranira inama y’iperu rimwe rya cyera ku ngoma y’ibisonga akaba ariho rikoranira, none amajyambere yaraje hagiye amashuri, abana bacu ntibazongera gutera turu, rwige hafi bitandukanye natwe twize za Kiziguro, Muhura na Mamfu, urubyiruko ntiruzabure ubwenge, ariko turishimye rwose.


Safari yakomeje avuga ko amajyambere barimo kubona bayishimiye kuko uretse amashuri barimo kubazanira amazi n’amashanyarazi, gusa asaba ko leta yanatekereza kwegereza abanya-Giheta ivuriro kuko hakirimo urugendo, aho bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gasange.

Muzehe Safari Thomas avuga ko amajyambere arimo kubageraho ariko banakeneye ivuriro i Giheta, i Bugabirakabiri bakajya bivuriza hafi.


Mukakagabo Francoise na Kimanuka Juvenal nabo batuye i Giheta, batubwiye ko ayo mashuri agiye kuvuna abana amaguru bakaruhuka kujya kwigira kure, bigatuma bakurikirana neza amasomo yabo kubera kwigira hafi badakererwa, ndetse ngo hari n’ababyeyi baburaga uburyo bwo kwishyurira abana amafaranga y’ifunguro, bityo bikabagora baza gufata ifunguro ku manywa, ariko ubwo bazaba biga hafi bazajya basimbukira mu rugo nibura barye, bombi basoza bashimira leta ku iterambere n’ibikorwaremezo ikomeje kubegereza.

Kimanuka Juvenal nawe utuye i Giheta, asanga amashuri barimo kubakirwa azavuna abana amaguru bakoraga ingendo ndende bajya kwiga kure.


Mu kiganiro na Umusare.co.rw avuga aho inyubako nshya z’ibyumba by’amashuri zigeze, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasange, Bwana Ndayisenga Jean Claude, yadutangarije ko muri gahunda ya leta yo kugabanya ingendo n’ubucucike mu mashuri, mu murenge wa Gasange barimo kubaka ibigo biri bishya, n’ibindi byumba byubatswe ku bigo byari bisanzwe, aho imirimo igeze kure.


Yagize ati

Habayeho ubufatanye n’abaturage kuko ibyumba 48 turimo kubaka biri ku ngengo y’imari ya leta; ubu rero aho imirimo igeze turimo gukora amasharupante, igitegerejwe ko kihagera ni amabati ubundi tugasakara, abanyeshuri bakajya mu byumba bakiga.


Bwana Ndayisenga yakomeje avuga ko mu byukuri uretse ibigo byari bisanzwe byigirwaho ari byo bizatangirana n’abanyeshuri ubwo kwiga bizaba bisubukuwe, kuko ibishya birimo kubakwa hari igihe bimwe mu bikoresho hari igihe byaba bitarahagera, gusa ngo ibikoresho nibiboneka bazihutisha imirimo yo kubaka, kugira ngo ibyiciro byose bizajye gufungura ibyo byumba nabyo byarabonetse byigirwemo nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi abiteganya.

Bwana Ndayisenga Jean Claude uyobora umurenge wa Gasange, avuga ko  ibikoresho nibiboneka bazihutisha imirimo yo kubaka, kugira ngo ibyiciro byose bizajye gufungura ibyo byumba nabyo byarabonetse byigirwemo. 


Kugeza ubu ku ngengo y’imari ya leta ku bufatanye n’abaturage, mu murenge wa Gasange harimo kubakwa ibyumba 48, ubwiherero 84 n’ibikoni 4, birimo ibigo bibiri bishya bya GS Giheta (ibyumba 24, ubwiherero 36 n’igikoni 1) na GS Viro (ibyumba 21, ubwiherero 24 n’igikoni 1), mu gihe ku bigo bisanzwe harimo GS Gategero irimo kubakwaho ibyumba 3, ubwiherero 12 n’igikoni 1 na GS Gasange yubakwaho ubwiherero 12 n’igikoni 1.


Ni mu gihe kandi hari ibindi byumba 10 n’ubwiherero 18 burimo kubakwa muri uyu murenge ku nkunga ya World Bank, aho kuri GS Gategero harimo kubakwa ibyumba 5 n’ubwiherero 12, naho kuri GS Gahara hakaba harimo kubakwa naho ibyumba 5 n’ubwiherero 6.

Uretse ibyumba by'amashuri, hirya no hino ku bigo by'amashuri mu murenge wa Gasange harimo no kubakwa ubwiherero n'ibikoni.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!