IECMS yatumye urubanza ruregwamo Lt. Col Rugigana, murumuna wa Kayumba Nyamwasa rusubikwa!

 Inshamake   Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Lt Col Rugigana Rugema Ngabo, murumuna wa Kayumba Nyamwasa, wagombaga kuburana mu bujurire ariko haboneka inzitizi zo kutabona imyanzuro y’ababuranyi bombi ubusanzwe ishyirwa mu ikoranabuhanga rihuza inkiko n’ababuranyi, byanatumye iburanisha ridakomeza.

IECMS yatumye urubanza ruregwamo Lt. Col Rugigana, murumuna wa Kayumba Nyamwasa rusubikwa!

 Inshamake   Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Lt Col Rugigana Rugema Ngabo, murumuna wa Kayumba Nyamwasa, wagombaga kuburana mu bujurire ariko haboneka inzitizi zo kutabona imyanzuro y’ababuranyi bombi ubusanzwe ishyirwa mu ikoranabuhanga rihuza inkiko n’ababuranyi, byanatumye iburanisha ridakomeza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018, nibwo Rugigana yagejejwe imbere y’ubutabera ngo haburanwe ubujurire ariko urubanza rwe ruhita rusubikwa, n’ubwo uyu mugabo yari yitabiriye iburanisha yambaye impuzankano y’abagororwa ba gisirikare, ari kumwe n’umunyamategeko we Me Geoffrey Butare mu gihe mugenzi we Me Bizimana Shoshi we atitabiriye.


Isubikwa ry’uru rubanza ryabaye nyuma y’aho Umucamanza yavuze ko atarabona imyanzuro y’ababuranyi bombi ubusanzwe ishyirwa mu ikoranabuhanga rihuza inkiko n’ababuranyi, IECMS(Integrated Electronic Case Management System), ku buryo uruhande rumwe rubona ibyo urundi rushingiraho, aho Rugigana yavuze ko impamvu atatanze iyo myanzuro ari uko mu myaka yose ishize afunzwe, haciyeho icyumweru kimwe abonanye n’abunganizi be, bityo ko batabonye uko batanga imyanzuro igaragaza impamvu bajuriye.

Rugigana yavuze ko impamvu atatanze iyo myanzuro ari uko mu myaka yose ishize afunzwe, haciyeho icyumweru kimwe gusa abonanye n’abunganizi be!


Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko imyanzuro yabwo bwayiteguye ariko bwashakaga kubanza kuyihuza n’iy’uregwa mbere yo kuyitanga, bituma Umucamanza afata umwanzuro ko bitarenze ku wa 30 Werurwe Rugigana yaba yarangije gutanga imyanzuro ye, bitarenze ku wa 13 Mata Ubushinjacyaha bukazaba bwamaze kuyisubiza, bityo Umucamanza yimurira uru rubanza ku wa 30 Mata 2018.


Ku wa 25 Nyakanga 2012 nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Lt Col. Rugigana gufungwa imyaka icyenda, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100, n’amagarama y’Urukiko angana n’amafaranga ibihumbi makumyabiri, ni nyuma y’aho Urukiko rwamuhamije ibyaha bibiri muri bitatu yaregwaga, ari byo ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi hakoreshejwe intambara no gukwirakwiza ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo yangisha abaturage ubutegetsi, naho icyaha kitamuhamye yaregwaga ni icyo gukwirakwiza intwaro no gukorana na FDLR.


Me Butera Geoffrey wunganira Rugigana yahise atangaza ko bajuririye igihano yahawe kuko ari kirekire, Ubushinjacyaha bwa gisirikare nabwo bujurira buvuga ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ibyaha bwamuregaga, cyane ko bwamusabiraga gufungwa burundu.

Mu iburanisha ryo mu mwaka wa 2012, Ubushinjacyaha bwavugaga ko Rugigana yifatanyije na mukuru we Kayumba Nyamwasa (uba mu buhungiro) n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, aho bwavugaga ko Kayumba yamusabye kurema umutwe uzabafasha gukuraho ubutegetsi, akibanda ku baturage bababaye barimo abatagira icyo bakora, abasirikare basezerewe cyangwa batagira amapeti kandi bayakwiye, n’abaturage birukanywe muri Gishwati, mu gihe Lt. Col. Rugigana yatawe muri yombi muri Mutarama 2011.
 

Ubushinjacyaha bwaregaga Rugigana kwifatanya na mukuru we Kayumba Nyamwasa ndetse n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, aho bwavugaga ko Kayumba yamusabye kurema umutwe uzabafasha gukuraho ubutegetsi.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!