Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyinjiye muri RDC

 Inshamake   Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, mu itangazo ryasohowe n'igisirikare cy'u Rwanda, cyemeye ko abasirikare bacyo binjiye ku butaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo(RDC) batabigambiriye, ahubwo bakurikiranye abacuruza magendu.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni nyuma y’amashusho yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage bo mu gace ka Bihumba muri teritwari ya Nyiragongo biruka bavuga ko bari guhunga imirwano y'ingabo z'u Rwanda n'iza Congo.

Ni mu gihe kuri Twitter, itangazo ry'ingabo z'u Rwanda riri mu rurimi rw’icyongereza rivuga ko abasirikare batabigambiriye, barenze metero nkeya binjira muri RDC bakurikiranye abinjiza ibintu mu nzira zitemewe bari batwaye ibintu bitazwi bikekwa ko bari bitwaje intwaro, rikanavuga ko ingabo z'u Rwanda n'iza DR Congo zifitanye umubano mwiza kandi zikomeje gufatanya mu bibazo by'umutekano.

Iri niryo tangazo riri mu rurimi rw'icyongereza igisirikari cy'u Rwanda cyashyize kuri Twitter.

Mu minsi yashize uruhande rw'u Rwanda rwakunze gufata abasirikare ba FARDC bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda habayeho kwibeshya cyangwa ku zindi mpamvu, ni mu gihe mu 2012 hashinzwe urwego rwiswe Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) rwo kubyiga no kubikemura.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!