Ihene 4 za Ngiriyambonye Nathanael zariwe n’imbwa zose zirapfa!

 Inshamake   Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abatunze inyamaswa zororerwa mu ngo, cyane cyane imbwa, kuzitaho, bakazikingiza indwara zose kandi bagakomeza kuzororera ahabugenewe kugira ngo zitagira abo zirya zikabakomeretsa ndetse zikabatera n’ubundi burwayi butandukanye.

Ihene 4 za Ngiriyambonye Nathanael zariwe n’imbwa zose zirapfa!

 Inshamake   Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abatunze inyamaswa zororerwa mu ngo, cyane cyane imbwa, kuzitaho, bakazikingiza indwara zose kandi bagakomeza kuzororera ahabugenewe kugira ngo zitagira abo zirya zikabakomeretsa ndetse zikabatera n’ubundi burwayi butandukanye.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi Polisi y’u Rwanda ikaba yongeye kubisaba abaturage nyuma y’aho ku itariki ya 3 Mata mu kagari ka Rushubi Umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera imbwa zizerera ku gasozi zasanze ihene 4 z’uwitwa Ngiriyambonye Nathanael aho ziziritse zirazirya zirapfa.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko imbwa zariye ziriya hene nta nyirazo zifite, ahubwo ko ari izirirwa zizerera mu bigunda.


CIP Kanamugire yagize ati:”Nkuko bisanzwe mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, hari aho usanga abaturage bazirika amatungo magufi nk’ihene, intama n’ingurube ku gasozi. Ni muri urwo rwego Ngiriyambonye yaziritse ihene ze, agiye kuzicyura asanga ziriya mbwa ziri kuzirya zamaze kuzica.”


Yavuze ko ubusanzwe izi mbwa z’inzererezi zidakunze kugaragara muri kariya karere, ariko ko mu myaka yashize hari igihe zigeze kurya umuntu aravuzwa arakira, ahandi zagaragaye muri iyi Ntara y’Iburasirazuba ni mu turere twa Kirehe na Gatsibo, aho zariye umuntu umwe muri Gatsibo, muri Kirehe zirya abantu bane ariko bakaba baravujwe bagakira.

CIP Kanamugire yavuze ko imbwa zariye izo hene nta nyirazo zifite, ahubwo ko ari izirirwa zizerera mu bigunda.


CIP Kanamugire yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda hari umuti ihabwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) wo kwica imbwa nka ziriya z’inzererezi, bityo bakaba basaba abaturage kubabwira agace baba bazi ziriya mbwa ziherereyemo ngo bazitege.


Uyu bmuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba yongeyeho ati:” Polisi y’u Rwanda ikomeje kwibutsa kandi abaturage kujya bazirika amatungo yabo hafi y’ingo aho bayabona, ikanabakangurira kurinda abana babo kuko muri iyi minsi hongeye kwaduka imbwa z’inzererezi zigenda zikarya amatungo ari kugasozi,uwo zihuye nazo cyane mu masaha y’umugoroba, n’ijoro no mu masaha y’urukerera.”


Mu nama yagiranye n’abaturage hamwe n’abayobozi b’ubutugari, imirenge n’ab’akarere, CIP Kanamugire yibukije abaturage kujya bazirika amatungo yabo hafi y’ingo aho bayabona, anabakangurira gahunda yo gukingiza imbwa ku bazitunze, anababwira ko aho bazajya babona izo mbwa z’inzererezi bajya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano kugirango zibafashe gukemura icyo kibazo, akomeza avuga ko Polisi ifatanije na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’iy’Ubuzima ko bashyize imbaraga hamwe zo kurwanya imbwa z’inzererezi nk’izo ndetse n’izidakingiye zitunzwe n’abantu, mu gihe yasoje agira inama abaturage kutarya ku itungo ryariwe n’imbwa, kuko kenshi ziba zasaze, bikaba bishoboka ko uriye izo nyama, nawe yasara cyangwa akitaba Imana.

Abaturage baragirwa inama yo kutajya bazirika amatungo yabo kure y'urugo aho bayareba.


 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!