Ikipe ya Arsenal yamaze kubona umukinnyi mushya igiye gutangaho akayabo k'amapawundi.

 Inshamake   Ikipe ya Arsenal ndetse na Sampdoria zamaze kumvikana ku mukinnyi wayo witwa Lucas Torreira aho ikipe ya Arsenal yiteguye kumutangaho akayabo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’ubwongereza yamaze kwegukana umukinnyi mushya, umukinnyi usanzwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sampdoria yo mu gihugu cy’ubutaliyani witwa Lucas Torreira.

Iyi kipe ikaba igeze kure ibya transfer y’uyu mukinnyi witezweho gusohoka mu ikipe ya Sampdoria aguzwe akayabo ka miliyoni 26.3 z’amapawundi. Lucas Torreira amaze imyaka igera kuri ibiri akinira ikipe ya Sampdoria aho yabashije kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga bagaragaza impano idasanzwe mu guconga ruhago akaba ariyo mpamvu ikipe ya Arsenal yahise imubenguka aho iri hafi kumusinyisha amasezerano y’imyaka itanu nk’uko inkuru dukesha Skysports ibitangaza.

Kuri ubu uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko ari kumwe n’ikipe y’igihugu cya Urguay aho iri kwitegura imikino yanyuma y’igikombe cy’isi cy’ibihugu iteganijwe gutangira ku munsi w’ejo kuwa kane mu gihugu cy’Uburusiya.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!