Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yeguje Komite nyobozi yose y’ako karere!

 Inshamake   Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 07 Werurwe 2018 yavanyeho ikizere Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango kubera ibibazo biyiranga by’ubwumvikane bucye n’imicungire mibi y’imari y’Akarere, aho raporo y’iyi nama ngo irahita inahabwa ubuyobozi bw’Intara.

Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yeguje Komite nyobozi yose y’ako karere!

 Inshamake   Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 07 Werurwe 2018 yavanyeho ikizere Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango kubera ibibazo biyiranga by’ubwumvikane bucye n’imicungire mibi y’imari y’Akarere, aho raporo y’iyi nama ngo irahita inahabwa ubuyobozi bw’Intara.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Abavanyweho icyizere ni umuyobozi w’Akarere Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Twagirimana Epimaque hamwe na Kambayire Annonciata umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bisobanuye ko batakomeza imirimo yabo, ndetse raporo ngo irahabwa Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo maze mu gihe cya vuba hajyeho ubasimbura by’agateganyo.


Nyuma y’iyi nama Perezida wa Njyanama Rutagengwa Gasasira Jerome yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko aba bayobozi bahise banabavana mu bagize Inama Njyanama y’Akarere, aho mu byo bazize harimo imicungire mibi y’amafaranga yo kubaka ikusanyirizo ry’imyanda ry’Akarere aho ngo hishyuwe amafaranga menshi ugereranyije n’imirimo yakozwe, ikibazo cy’imicungire mibi y’amafaranga yagenewe gufasha abaturage batishoboye, ndetse n’ubwumvikane bucye bw’aba bari bagize Nyobozi bwasubije inyuma cyane imikorere y’Akarere bikakadindiza mu kwesa imihigo.

Uwari umuyobozi w’Akarere Mbabazi Francois Xavier, Kambayire Annonciata umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza n'umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Twagirimana Epimaque bakoranaga batumvikana.


Rutagengwa yakomeje avuga ko ku bijyanye n’amafaranga yacunzwe nabi ngo bagiye koherereza raporo yabyo Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) yo yari yabasabye kureba uruhare rwa buri wese maze inzego zibishinzwe zizafate umwanzuro ku ruhare rwa buri wese.

Ubwo batorwaga kuri manda ya kabiri muri Gashyantare 2016, Mbabazi na Twagirimana batorewe manda ya kabiri, naho Kambayire Annonciata yinjira muri Nyobozi icyo gihe avuye ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, ni mu gihe uku kuvanwaho icyizere kwa Nyobozi ya Ruhango kuje gukurikira uruzinduko rwa ba Minisitiri Kaboneka Francis (MINALOC) na Esperance Nyirasafari(MIGEPROF) na Guverineri Mureshyankwano M.Rose ku wa mbere w’iki cyumweru, aho bose bari bihanije Nyobozi y’aka karere kubera ubwumvikane bucye butuma badatanga umusaruro.

Mbabazi Francois Xavier muri Gashyantare 2016 yari yatorewe kuyobora Ruhango muri manda ya kabiri.


Ni mu gihe kandi ubu bwumvikane bucye mu buyobozi bw’Akarere ka Ruhango Atari ubwa mbere buvuzwe kuko muri Mutarama uyu mwaka Inama Njyanama yari yagaragaje raporo ku micungire mibi y’Akarere kuri Nyobozi, aho ikusanyirizo ry’imyanda mu karere ka Ruhango ryuzuye muri Nyakanga 2016 ritwaye miliyoni 220 y’u Rwanda, amafaranga ataravuzweho rumwe kuko bamwe bavugaga ko ari umurengera ugereranyije n’ibyakozwe.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!