Indakamirwa ubu wayibona mu isura nshya

 Inshamake   Uruganda Indakamirwa ltd ruherereye mu Ntara y'amajyepfo, akarere ka Huye mu murenge wa Mukura rwabazaniye inzoga yitwa Indakamirwa mu isura nshyashya kuko ubu wayibona muri kanete.

Indakamirwa ubu wayibona mu isura nshya

 Inshamake   Uruganda Indakamirwa ltd ruherereye mu Ntara y'amajyepfo, akarere ka Huye mu murenge wa Mukura rwabazaniye inzoga yitwa Indakamirwa mu isura nshyashya kuko ubu wayibona muri kanete.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Bwana Semwiza J Damascene, Umuyobozi Mukuru w'uruganda Indakamirwa ltd mu mwaka washize ubwo itangazamakuru ryamusuraga yatangaje ko yifuza gukomeza gukorana ingufu ku buryo uruganda ruzageraho rukajya rushyira inzoga muri kanete, izi nzozi ze ubu zagezweho kuko inzoga Indakamirwa Wine wayibona iri muri kanete.

 

Semwiza atangaza ko gushyira inzoga muri kanete bizafasha abakiriya bifuzaga kugendana ino nzoga y'umwimerere ikorwa mu bitoki hatongewemo amasukari.

Kugeza ubu byoroshye kuko Indakamirwa wayibona muri kanete, bityo ushobora no kuyigura ukagenda uyisoma.

Tubibutse ko Inzoga Indakamirwa wine isanzwe n’ubundi ishyirwa mu macupa yujuje ubuziranenge, izi kanete zikaba zizoroshya kuzigeza ku bayikeneye ndetse binafashe no kuba zakoherezwa mu bindi bihugu mu buryo bworoshye.

Indakamirwa isanzwe inashyirwa mu macupa yujuje ubuziranenge.

Semwiza nyir’Indakamirwa ltd asanzwe ari umuhinzi mworozi wihebeye guteza imbere na kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi cyane cyane ubuhinzi bw'urutoki, dore ko abifitemo amahugurwa atandukanye.

 

Indakamirwa niyo nzoga y'umwimerere ikorwa mu bitoki ikaba ikunzwe cyane n'abakunda ibinyobwa by'umwimerere, ubu ukaba wabasha kuyigura ukayigendana kuko wayibona ipakiye muri kanete.

Umuyobozi mukuru w'Indakamirwa Ltd, Bwana Semwiza asanzwe ari umuhinzi mworozi wihebeye guteza imbere no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi cyane cyane ubw'urutoki.

Abifuza kugura cyangwa kurangura inzoga Indakamirwa wagera aho uruganda ruherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y'amajyepfo cyangwa ugahamagara telefoni igendanwa 0788617764.

 

 

Andi mafoto y'Indakamirwa yamaze gushyirwa muri kanete:

 

Inkuru ya Ndayisaba Eric

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!