Ingengo y’imari izakoreshwa mu matora y’inzego z’ibanze yagabanutseho miliyari n’igice!

 Inshamake   Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC, yatangaje ko n’ubwo umubare w’abazitabira amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe muri Gashyantare na Werurwe wiyongereye, ingengo y’imari izakoreshwa yo yagabanyutse ikava kuri miliyari 5Frw yakoreshejwe mu matora yo mu 2018, ikagera kuri miliyari 3.5Frw.

Ingengo y’imari izakoreshwa mu matora y’inzego z’ibanze yagabanutseho miliyari n’igice!

 Inshamake   Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC, yatangaje ko n’ubwo umubare w’abazitabira amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe muri Gashyantare na Werurwe wiyongereye, ingengo y’imari izakoreshwa yo yagabanyutse ikava kuri miliyari 5Frw yakoreshejwe mu matora yo mu 2018, ikagera kuri miliyari 3.5Frw.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Imibare ya NEC igaragaza ko mu matora y’inzego z’ibanze yabaye mu 2016, abatoye bari 6 469 037, mu gihe amatora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu 2018, abatoye bari 7 172 612, ni mu gihe abari kuri lisite y’agateganyo nk’abazitabira amatora ateganyijwe ku wa 20 na 22 Gashyantare 2021 ari 7 856 406.


Abantu barenga miliyoni 1.3 nibo bagiye kwitabira amatora y’inzego z’ibanze ku nshuro ya mbere naho abagiye gutora bwa mbere bakaba barenga gato ibihumbi 600.


Mu kiganiro na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko nubwo umubare w’abazatora wiyongereye ariko ingengo y’imari izakoreshwa muri aya matora yagabanutse.


Yagize ati

Uko imyaka igenda ishira niko abaturage bitabira amatora, biyongera ni nako ingengo y’imari ikwiriye kuba yiyongera ariko kubera ko igihugu kiba gifite ibindi bintu bigamije guteza imbere abaturage, amatora ntagomba kuba umutwaro ku mufuka w’igihugu.


Munyaneza yavuze ko ingengo y’imari izakoreshwa muri aya matora ateganyijwe mu kwezi gutaha ari miliyari 3.5Frw mu gihe ayakoreshejwe mu matora y’Abadepite yo mu 2018, yari miliyari 5Frw.


Gusa kubera ko iyi ngengo y’imari yateguwe mu 2019, hatarabaho icyorezo cya COVID-19, ngo ishobora kwiyongera bitewe n’uko hari ibikoresho birimo nk’imiti isukura intoki izashyirwa muri buri cyumba cy’itora, amazi abantu bakaraba n’ibindi bijyanye n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo, dore ko n’ibyumba by’itora bizava ku bihumbi 16 byakoreshejwe mu 2016 bikagera hafi ku bihumbi 17.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles avuga ko nubwo umubare w’abazatora wiyongereye ariko ingengo y’imari izakoreshwa yagabanutse.


Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 27 Ukwakira 2020, niyo yemeje ko amatora y’inzego z’ibanze azaba muri Gashyantare na Werurwe 2021, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!