Intwari ya Pakistan mu bisasu kirimbuzi yapfuye

 Inshamake   Umugabo ufatwa nka ‘Se w'igisasu kirimbuzi cya Pakistan’, Dr Abdul Qadeer Khan, yapfuye ku myaka 85 nyuma yo kujyanwa mu bitaro arwaye Covid-19.

Intwari ya Pakistan mu bisasu kirimbuzi yapfuye

 Inshamake   Umugabo ufatwa nka ‘Se w'igisasu kirimbuzi cya Pakistan’, Dr Abdul Qadeer Khan, yapfuye ku myaka 85 nyuma yo kujyanwa mu bitaro arwaye Covid-19.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Dr Khan yashimagizwaga nk'intwari y'igihugu kubera guhindura igihugu cye icya mbere cya kisilamu ku isi gitunze intwaro kirimbuzi za nikeleyeri, ariko yari anazwi ku gukora magendu y'amabanga yo gukora intwaro kirimbuzi akayashyira ibihugu birimo nka Koreya ya ruguru, Iran na Libya.

 

Minisitiri w'intebe wa Pakistan, Imran Khan yavuze ko Pakistan ibuze icyitegererezo cy'igihugu, aho yanditse kuri Twitter ati

Yari akunzwe n'igihugu cyacu kubera umusanzu we w'ingenzi mu gutuma duhinduka leta ifite intwaro za nikeleyeri.

 

Dr Abdul Qadeer Khan, umuhanga muri siyansi wari uzwi nka AQ Khan, yagize uruhare rukomeye mu kubaka ikigo cya mbere cya Pakistan cyo gutunganya ingufu za nikeleyeri kiri ahitwa Kahuta hafi y'umurwa mukuru Islamabad, ndetse mu mwaka wa 1998, Pakistan yari yamaze gukora amagerageza yayo ya mbere y'ibisasu kirimbuzi, aya akaba yarabaye mbere gato yuko Ubuhinde na bwo bukora amagerageza nk'ayo, bituma ibyakozwe na Dr Khan bishimangira umwanya wa Pakistan nk'igihugu cya karindwi ku isi gitunze intwaro kirimbuzi, binatuma habaho ibyishimo byinshi muri iki gihugu.

 

Gusa Dr Abdul Qadeer Khan yatawe muri yombi mu mwaka wa 2004 akurikiranyweho gutanga mu buryo bunyuranyije n'amategeko ikoranabuhanga ryo gukora intwaro kirimbuzi za nikeleyeri ariha ibihugu bya Iran, Libya na Koreya ya ruguru, binatuma Pakistan igwa mu kantu (yumirwa).

 

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Dr Khan yavuze ku kwicuza gukomeye no gusaba imbabazi byimazeyo,ndetse ababarirwa n'uwari Perezida wa Pakistan icyo gihe, Pervez Musharraf, ariko afungishwa ijisho kugeza mu mwaka wa 2009.

 

Kugira impuhwe kw'ubwo buryo yari afashwemo byarakaje benshi mu bihugu by'i Burayi n'Amerika, muri ibi bihugu akaba yari yarahimbwe ‘uwakwirakwije cyane intwaro kirimbuzi w'ibihe byose’, ariko muri Pakistan yakomeje gutera ishema igihugu kubera uruhare rwe mu kongera umutekano w'igihugu.

 

Mu ijambo rye, Perezida Arif Alvi yagize ati

Yadufashije gushyiraho uburyo burinda igihugu bwa nikeleyeri kandi igihugu gishima ntikizigera na rimwe cyibagirwa ibikorwa bye.

 

Isesengura ry'umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru


Kuba AQ Khan yarashoboye gufatwa nk'umwe mu bagabo babi cyane ku isi n'ubutasi bw'i Burayi n'Amerika ariko akanashimagizwa nk'intwari mu gihugu avukamo bikubwira byinshi atari gusa ku kuba urusobe ko uyu mugabo ahubwo no ku buryo isi ifatamo intwaro kirimbuzi za nikeleyeri, kuko yabayekurusha undi muntu uwo ari we wese uwafashije gukwirakwiza ikoranabuhanga ry'intwaro kirimbuzi za nikeleyeri, afasha igihugu cye bwite muri gahunda y'intwaro kirimbuzi ariko nanone akwirakwiza bumwe mu bumenyi bwo kuzikora ku bindi bihugu, birimo Iran, Koreya ya ruguru na Libya. 

 

Ikigero ibi byateweho n'amafaranga, ingengabitekerezo cyangwa amategeko avuye ku buyobozi bwa Pakistan buri gihe cyakomeje kuba ihurizo, gusa mu bihugu by'i Burayi n'Amerika guhagarika ikwirakwira ry'intwaro kirimbuzi za nikeleyeri byakomeje kuba intego yihutirwa cyane, ndetse ubutasi bwa CIA na MI6 bwafashije gusenya itsinda rye, ariko muri Pakistan yari umuntu wubashywe cyane, ubonwa nk'uwafashije kubaka ubwirinzi bw'igihugu cye ku Buhinde.

 

Ni mu gihe kandi muri rusange, buri wese yakwibaza impamvu ibihugu by'i Burayi n'Amerika bikwiye kwemererwa gutunga intwaro kirimbuzi za nikeleyeri ku bw'umutekano wabyo mu gihe byangira ibindi kugira ubushobozi nk'ubwo.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!