Ishimwe Kevin wari rutahizamu wa Kiyovu Sports batandukanye ku bwumvikane

 Inshamake   Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze gutandukana na Ishimwe Kevin ukina asatira izamu anyuze ku mpande, ku bwumvikane.

Ishimwe Kevin wari rutahizamu wa Kiyovu Sports batandukanye ku bwumvikane

 Inshamake   Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze gutandukana na Ishimwe Kevin ukina asatira izamu anyuze ku mpande, ku bwumvikane.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ishimwe Kevin yakiniraga Kiyovu Sports kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, aho yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe, iyi kipe itangaza ko azayikinira mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.
Kuri uyu wa Gatatu, Kiyovu Sports yatangaje ko “Yamaze gutandukana na Ishimwe Kevin ku bwumvikane bw’impande zombi.”


Ishimwe yagiye muri Kiyovu Sports atanzwe na APR FC yari agifitiye amasezerano y’umwaka umwe, ariko akaba yari yahagaritswe burundu kubera imyitwarire idahwitse, ni nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports na Pépinière FC, yabaye muri APR FC umwaka umwe nyuma yo kuyigeramo avuye muri AS Kigali.


Kuba yarakiniye Kiyovu Sports kugeza ku munsi wa 10 wa Shampiyona ya 2021/2022, bivuze ko kugira ngo akinire indi kipe yo mu Rwanda ari uko hazabanza kurangira igice cy’imikino ibanza, ni mu gihe kandi amakipe yo mu Rwanda yemerewe kongeramo abakinnyi bashya mu gihe cy’ibyumweru bine muri Mutarama 2022.

Iri niryo tangazo ikipe ya Kiyovu Sports yashize ahagaragara rivuga ko bamaze gutandukana na Rutahizamu Ishimwe Kevin ku bwumvikane.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!