Ishimwe, Ndacyayisenga, Nikwigize na Manirakiza batawe muri yombi biyitirira Polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

 Inshamake   Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera hafungiye abantu bane bakurikiranyweho kwiyitirira polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ku bantu batandukanye babasabye amafaranga.

Ishimwe, Ndacyayisenga, Nikwigize na Manirakiza batawe muri yombi biyitirira Polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

 Inshamake   Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera hafungiye abantu bane bakurikiranyweho kwiyitirira polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ku bantu batandukanye babasabye amafaranga.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Abafashwe ni Désiré Ishimwe wiyitaga umupolisi akaba yari afite n’amapingu yerekaga abantu nka kimwe mu byatumaga bemera ko akorera urwo rwego, Elia Ndacyayisenga wakoraga impushya zo gutwara ibinyabiziga, David Nikwigize wari ushinzwe gushaka abakiriya hamwe na Theoneste Manirakiza watanze amapingu.


Bafashwe bivuzwe n’uwitwa Abouba Niyonsenga usanzwe acuruza imyaka mu Karere ka Kayonza, bagezeho bakamubwira ko ari abapolisi kandi bashobora kumuha uruhushya rwo gutwara imodoka aramutse abahaye amafaranga ibihumbi 350 y’u Rwanda, bamwaka imyirondoro baragenda, bongera kumuhamagara nyuma y’icyumweru bamubwira ko ibyangombwa byabonetse yaza kubifata i Kigali.


Niyonsenga avuga ko bababajije aho babasanga bakabasubiza ko ari ku Muhima, bongeye kubahamagara bageze Nyabugogo bababwira ko bakerewe kuko bari bababwiye ngo baze saa yine bakahagera saa cyenda, bajya gushaka aho barara, ariko bimaze kuba nka saa kumi nibwo bongeye kumuhamagara, bamubaza aho ari ko bari babonye akanya.


Akomeza avuga ko bamusabye kubarangira aho ari bakahamusanga, bamwereka urutonde rw’uko yakoze kandi yatsinze, arireba neza ibintu byose asanga ni sawa, aho ngo yaje yambaye amapingu ku mukandara, atuje ari afande, Niyonsenga amubaza ikintu cyabimwemeza ni ikihe, undi amaubwira ko agiye kumuzanira perime ye n’iza bagenzi be eshatu, ko azibye ku Muhima, arahita azisubizayo, akurayo akamverope karimo ama perime nka 50, gusa mu kubona uko yitwaraga atangira kumucyeka ko atari umupolisi.

Mu byo bafatanywe harimo n'amapingu bambaraga ku mukandara ngo bemeze ko koko ari abapolisi.


Elia Ndacyayisenga wakoraga izo mpushya, avuga ko kwishora muri ibyo bikorwa babitewe nuko aho bakoraga akazi kahagaze muri Covid-19, bakabura amafaranga yo kwishyura inzu n’ibindi bikenerwa mu buzima, aho ngo aribwo bari bakibitangira, umuntu wa mbere yabahaye amafaranga ibihumbi 120, undi akabaha ibihumbi 100.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari abantu baba bariyemeje gukora ibyaha, gusa ngo abaturage bakwiye kujya bitonda bakagana polisi bagahabwa serivisi, batayihabwa hari inzego zibishinzwe nanone za polisi, bakabikurikirana; abasaba kwirinda kugwa mu mutego w’abantu bashaka kubabarira amafaranga yabo, basarura aho batabibye, kuko atari byo.

CP John Bosco Kabera asaba abaturage kwitonda bakagana polisi bagahabwa serivisi, batayihabwa hari inzego zibishinzwe nanone za polisi bakabikurikirana.


Abo bantu bose uko ari bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano.


Baramutse bahamwe n’icyaha, igihano kinini mu byaha baregwa ntikirengeje imyaka itanu y’igifungo hamwe n’ihazabu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miriyoni zirindwi.

Bose uko ari bane bafungiye kuri sitsiyo ya Remera, aho nibahamwa n'icyaha bazafungwa imyaka itanu hamwe n’ihazabu y'mafaranga y’u Rwanda miriyoni zirindwi.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!