Jidenna na Bruce Melodie nibo bazataramira abazitabira Kigali Jazz Junction y’Ugushyigo 2019!

 Inshamake   Tariki 29 Ugushyingo 2019, nk’ibisanzwe hazaba igitaramo ngarukakwezi kizwi nka nka Kigali Jazz Junction, aho kuri iyi nshuro umunyamerika Jidenna n’umunyarwanda Bruce Melodie aribo bazaba bari ku rubyiniro basusurutsa abazacyitabira.

Jidenna na Bruce Melodie nibo bazataramira abazitabira Kigali Jazz Junction y’Ugushyigo 2019!

 Inshamake   Tariki 29 Ugushyingo 2019, nk’ibisanzwe hazaba igitaramo ngarukakwezi kizwi nka nka Kigali Jazz Junction, aho kuri iyi nshuro umunyamerika Jidenna n’umunyarwanda Bruce Melodie aribo bazaba bari ku rubyiniro basusurutsa abazacyitabira.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2019, nibwo kompanyi ya Rg Consult itegura ikanashyira mu bikorwa ibitaramo bya Kigali Jazz Junction, yatangaje ko iki gitaramo kizaba kuwa 29 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ihema ry’Akagera, aho uretse abahanzi Jidenna na Bruce Melodie banavuze ko muri iki gitaramo hazifashishwa itsinda rya Nep Djs, Dj Marnaud, Neptunez Band, Nganji na Kinga Blues.


Jidenna ni umunyamerika w’umuraperi, umuririmbyi, umuhimbyi unatunganya amajwi wavukiye muri Leta ya Imo muri Nigeria, yakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Classic Man’ aje gutaramira abanyabirori b’i Kigali nyuma y’amatora yarahuriyemo n’abandi bahanzi aho yabahigitse ku amajwi 60% agakurikirwa na Vanessa Mdee wo muri Tanzania wagize amajwi 30% naho MI Casa wo muri Afurika y’Epfo agira amajwi 9%.

Jidenna, umunyamerika wavukiye muri Nigeria niwe ugiye gutaramira abazitabira Kigali Jazz Junction nyuma yo guhigika abandi mu matora.


Mu mwaka wa 2015 nibwo Jidenna yashyize hanze indirimbo ‘Classic Man’ yamwubakiye izina akurikizaho na ‘Yoga’ aho izi zombi zamwongereye igikundiro, aho kubera uburyo indirimbo ‘Classic Man’ yakunzwe cyane ku isi byaje gutuma kuwa 15 Nyakanga 2015 ayisubiramo aho yafatanyije na Kendrick Lamar, ikaba imaze kurebwa na Miliyoni 51 kuri Youtube, mu gihe ku wa 20 Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Classic Man’ afatanyije n’umuhanzi GianArthur; ikaba imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 68 zirenga ku rubuga rwa Youtube.


Ni mu gihe Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie, akaba ari nawe muhanzi w’umunyarwanda uzaririmba muri iki  gitaramo, aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Katerina” ikunzwe muri iki gihe, yaherukaga kuririmba muri Kigali Jazz Junction mu gitaramo yahuriyemo n’umunyabigwi mu muziki,  nyakwigendera Oliver Mtukudzi.


Bruce Melodie afite indirimbo zitandukanye zamuhesheje kuba ari mu bahanzi bakunzwe cyane, muri zo twavuga indirimbo nka “Complete me”, “Ndakwanga”, “Ndumiwe”, “Ntundize” n’izindi nyinshi.

Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie nawe azaba ari ku rubyiniro rumwe na Jidenna muri KJJ y'Ugushyingo 2019.


Aba bahanzi bombi (Jidenna na Bruce Melodie) bagiye gutaramira i Kigali nyuma y’umuhanzi Awilo Longomba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), wanyuze imitima yabenshi mu gitaramo giheruka cyabaye mu mpera z’Ukwakira 2019, aho bayri tariki 25 z’uko kwezi.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!