JST Garage Ltd, icyitegererezo muri serivisi nziza no kwihangira umurimo

 Inshamake   Mu gihe benshi bakangurirwa kwihangira umurimo no gutanga serivisi nziza, JST Garage, rimwe mu magaraje akorera mu mujyi wa Kigali, ni icyitegererezo n’urugero rwiza haba ku batanga serivisi no ku rubyiruko rukangurirwa kwihangira imirimo.

JST Garage Ltd, icyitegererezo muri serivisi nziza no kwihangira umurimo

 Inshamake   Mu gihe benshi bakangurirwa kwihangira umurimo no gutanga serivisi nziza, JST Garage, rimwe mu magaraje akorera mu mujyi wa Kigali, ni icyitegererezo n’urugero rwiza haba ku batanga serivisi no ku rubyiruko rukangurirwa kwihangira imirimo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

JST Garage Ltd ni igaraje(garage) riherereye mu murenge wa Kimironko w’Akarere ka Gasabo imbere neza y’aho uyu murenge wubatse ku muhanda umanuka ujya Kibagabaga, rikaba ryarashinzwe na rwiyemezamirimo ukiri muto Niyogakiza Justin muri Werurwe 2019.


Avuga aho igitekerezo cyavuye cyo gushinga JST Garage Ltd, Niyogakiza yagize ati

Njya gushing iri garaje nabitangiye kuko ari ibintu nakundaga, nakuze nkunda mekanike(mechanique), njya kuyiga, nkorera abandi ariko nyuma mpitamo gushinga ibyanjye kuko nkunda kwikorera no guteza imbere abari munsi yanjye n’abifuza gutera imbere; nkunda kubafasha ngo nabo biteze imbere.

Rwiyemezamirimo ukiri muto, Bwana Niyogakiza Justin washinze JST Garage Ltd, avuga ko yakuze akunda mekanike, ajya kuyiga, akorera abandi kugeza aho yishingiye igaraje rye.


Ni mu gihe avuga kuri serivisi batanga, Niyogakiza yavuze ko mu igaraje rye bakora mekanike y’imodoka zitandukanye, bagatera amarange, bakagurisha amabateri (batteries) n’amapine, bagashyirira abantu mu madoka yabo za air conditions n’ibindi, kuko ajya kwiyemeza gushinga igaraje yari yiyemeje kuzana serivisi zose kugira ngo umukiriya adashobora kuza ngo agende adafashijwe; ibi ngo byatumye azana inzobere(experts) batandukanye kuri buri serivisi itangwa mu igaraje, iyi akaba ari nayo mpamvu serivisi iyari yo yose ushobora kuyibona muri JST Garage Ltd.

Muri JST Garage Ltd batanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru zitandukanye z'igaraje.


Niyogakiza akomeza avuga ko mu rwego rwo kunoza umutekano w’ababagana, bafite abashinzwe umutekano mu igaraje ndetse na camera, ibi ngo bibafasha kuba nta mukiriya ubagana ushobora kuba yahaburira ikintu, ndetse anagaragaza umwihariko wabo ko hari ingeso usanga mu yandi magaraje yo gusondeka ababagana bakabaca amafaranga make, avuga ko baguca amafaranga ajyanye n’ikibazo ikinyabiziga cyawe gifite, bityo bikaguha garanti (guarantie) ko uzamara igihe runaka nta kibazo wongeye kugira.


Ibi ngo bituma abakiriya babagirira icyizere, ndetse yewe bakagenda biyongera kuko abahawe serivisi nziza barangira inshuti n’abavandimwe, binatuma nk’uko iyo uhageze uhasanga abakiriya batari bake, gusa bigendanye n’abakozi benshi bafitanye amasezerano y’ukwezi na JST Garage Ltd, abakora nka ba nyakabyizi bahembwa umunsi ku wundi, ndetse n’abandi bimenyereza umwuga(stagiaires), ibi bikaba bifasha mu gutanga serivisi nziza ku babagana.

Muri JST Garage Ltd bafite abakozi bahagije bituma ababagana n'ubwo baba ari besnhi babasha kubona serivisi nziza bose.


Mu butumwa agenera urubyiruko bagenzi be, Niyogakiza Justin avuga ko hari ikintu kikiri mu bantu cyo kwitinya, abasaba kwemera kuvunika no guhara.


Yagize ati

Hari ikintu kiba mu bantu cyo kwitinya, buriya kwitinya bituma nta kintu ugeraho, kuko nanjye nabanje kujya nitinya ariko bigeze aho ndemera ndashora, kandi kuva nashora ndahamya ko ndi mu nyungu. Iyo rero ushaka kugera ku kintu bisaba kuvunika, bigasaba guhara ariho hahandi iyo ufite amafaranga runaka ugafata umwanzuro wo kujya gukora ikintu runaka ugikunze, ugasaba ibitekerezo abandi byanze bikunze utera imbere.


Niyogakiza yasoje avuga ko ashinga igaraje yiyemeje ko uzamwaka ibitekerezo azabimuha kuko nawe yabigezeho kubera kugirwa inama n’abandi no gukurura amakuru hirya no hino, yumva impamvu yabyo bityo agira intumbero, bityo ashimangira ko ntawe ugomba kwitinya, abantu bakwiye gushirika ubwoba n’iyo watangira nabi byanga ukagwa ukageraho ukabyuka kuko uba ufite intego.

Ushaka serivisi muri JST Garage Ltd ushobora guhamagara 0788852343 cyangwa 0783230596.


Kugeza ubu JST Garage Ltd ikoresha abakozi barenga mirongo itatu (30) barimo Agateretswenimana Gerard uzwi ku kazina ka Ruhuha akomora ku kuba avuka ku Ruhuha mu Bugesera, wadutangarije ko ubuzima bwe bwahindutse kubera imikorere ya JST Garage Ltd, dore ko avuga ko umushahara awuhabwa ku gihe, bityo bimufasha kwibeshaho mu buzima bwa buri munsi, ndetse akanabasha kwizigama aho afite intumbero yo kuzagera nko ku byo umuyobozi we(Niyogakiza Justin) yagezeho.


Agateretswenimana yashimangiye serivisi nziza batanga muri JST Garage Ltd bakesha aho bakorera ndetse n’ubunyamwuga burangwa muri iri garaje, anaboneraho gukangurira urubyiruko bagenzi be gukura amaboko mu mifuka, bakitabira imyuga bakubaha akazi bakora, kuko iyo ufite ubuzima buzima ukaba ufite icyo wakora ukagiha igihe, ibyo ushaka byose wabigeraho.

Agateretswenimana Gerard uzwi ku kazina ka Ruhuha afite intego yo kuzagera ikirenge mu cya Niyogakiza Justin, yashimangiye serivisi nziza batanga, anakangurira urubyiruko bagenzi be gukura amaboko mu mifuka, bakitabira imyuga ndetse bakubaha akazi bakora.
Abagana JST Garage Ltd baba ari benshi.

 

Andi mafoto agaragaza imbere muri JST Garage Ltd:

JST Garage Ltd iherereye ku muhanda neza imbere y'ahubatse Umurenge wa Kimironko.

Muri JST Garage Ltd haba hari na piece de rechange, bityo iyo hari icyuma gikenewe gusimbuzwa mu modoka nta kujya kugishakira kure.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!