Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yibwe imodoka ihenze ku manywa y’ihangu!

 Inshamake   Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, Harry Kane yibwe imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover yaguze akayabo k’ibihumbi 100 by’amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyoni 100 uyabaze mu manyarwanda.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Amakuru avuga ko abajura bibye iyi modoka ya Harry Kane nyuma yo kumucunga kenshi ayitwaye kugeza bayibiye ahitwa Chingford mu Burasirazuba bwa London nyuma yo kuyisanga hafi y’isoko.

Mu kwezi gushize,CCTV yerekanye imodoka yahoraga icaracara muri parking ya Harry Kane aho bikekwa ari amabandi, mu gihe abayibye bakoresheje akuma k’ikoranabuhanga bafungura iyi modoka mbere y’uko bayiba.

Uwatanze amakuru yagize ati

Kane arakeka ko yibwe n’abajura basanzwe biba abakinnyi b’umupira w’amaguru. Uburyo ubwo bujura bwabaye ntabwo ari ibintu byabaye ako kanya.

Polisi nayo yemeje aya makuru igira iti

Ku cyumweru tariki ya 25 Ukwakira twakiriye raporo y’umujura wibye imodoka hanze y’ahaba abantu muri Chingford. Abapolisi bahuye n’uwibwe bakora iperereza.Ntabwo umujura arafatwa.

Amakuru aravuga ko abapolisi babwiye Kane ko iyi modoka ye yibwe bigoye ko yaboneka ndetse ngo iperereza ryarahagaze kugeza igihe hazabonekera amakuru mashya.

Harry Kane w’imyaka 27 abaye umukinnyi wa gatatu wa Tottenham wibwe n’abajura muri aya mezi make ashize nyuma ya Jan Vertonghen na Dele Alli bo batewe n’abitwaje intwaro.

Dele Alli na Jan Vertonghen nabo bakinira Tottenham, muri aya mezi make ashize batewe n'abajura bitwaje intwaro.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!