Karekezi wahoze atoza Rayon sports yashyize ahagaragara impamvu yamuteye kuyivamo adasezeye!

 Inshamake   Olivier Karekezi, wahoze ari umutoza wa Rayon Sports akayivamo adasezeye, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe ibaruwa igaragaza uburyo bwamunanije mu kazi ke, bukamuhagarikira amasezerano ubwo yafungwaga ndetse ntibunamuhembe.

Karekezi wahoze atoza Rayon sports yashyize ahagaragara impamvu yamuteye kuyivamo adasezeye!

 Inshamake   Olivier Karekezi, wahoze ari umutoza wa Rayon Sports akayivamo adasezeye, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe ibaruwa igaragaza uburyo bwamunanije mu kazi ke, bukamuhagarikira amasezerano ubwo yafungwaga ndetse ntibunamuhembe.

N’ubwo Karekezi mu gihe yamaze muri Rayon sports yanengwaga na bamwe kuba nta mukino mwiza yagaragazaga ushimisha abafana, yabashije kwegukana ibikombe byose ikipe ye yakinnye birimo icya Super Cup yatsinzemo APR FC, icy’Intwari yatwaye amakipe ane akomeye mu gihugu n’ibindi, ni mu gihe muri CAF Champions League yayifashije gusezerera Lydia Ludic y’i Burundi nubwo byabaye mu buryo bugoranye kuko i Kigali amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 bagiye i Bujumbura ayitsinda 1-0.

N'ubwo bamwe  bamushinjaga umukino utari mwiza, Karekezi mu gihe gito yatoje Rayon sports yayihesheje ibikombe bine byose!


Nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino wa shampiyona tariki 25 Gashyantare, abafana bagaragaje kutishimira uyu mutoza ndetse bamwe bashaka kumukubita Polisi iratabara, gusa mu buryo butunguranye ku itariki 26 Gashyantare nibwo byamenyekanye ko yasubiye i Burayi, aho umuryango we uba, adasabye uruhushya ndetse bitangira kuvugwa ko atazagaruka muri iyi kipe izwiho kugira abafana benshi.


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bwakomeje gutangaza ko bugifata Karekezi nk’umukozi wataye akazi ariko mu buryo bwibajijweho cyane, nyuma y’iminsi ibiri gusa agiye buhita bushyiraho ugomba kumusimbura, Ivan Minnaert ari na we uyitoza kugeza ubu, ari nako Perezida Paul Muvunyi tariki 4 Werurwe 2018, yandikiye Karekezi ibaruwa yo kumusaba ibisobanuro ku mpamvu yataye akazi nta ruhushya yasabye.

Iyi niyo baruwa yandikiwe umutoza Olivier Karekezi imusabaibisobanuro nk'uwataye akazi ke muri Rayon sports.


Mu ibaruwa uyu mutoza yanditse kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe, yagaragaje ko nta masezerano yari agifitanye n’iyi kipe, atari agihembwa ndetse yagiye ananizwa mu buryo butandukanye nyuma y’aho arekuriwe n’inzego z’umutekano zari zamufashe tariki 15 Ugushyingo 2017 zikamumarana iminsi 18.
Muri iyo baruwa agira ati “Ubwo CID yanjyanaga kumbaza, wowe Perezida (Muvunyi) n’umunyamategeko wa Rayon Sports FC Pierre Claver Zitoni mwaje kundeba. Nari maze iminsi ibiri gusa mbazwa; mwanzaniye urupapuro ruvuga ko mu gihe ntafungurwa nibura mu minsi itanu, amasezerano yanjye nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports FC azahita ahagarara.”
“Nubwo amasezerano yanjye na Rayon Sports FC mu ngingo ya kane avuga ko umukoresha wanjye agomba kumpa integuza imwe mbere y’ukwezi kugira ngo amasezerano ahagarikwe, ibintu mutigeze mukora, mwampatiye gusinya urwo rupapuro ubundi wowe, Perezida n’umunyamategeko muragenda. Ntabwo nigeze nongera kuvugana namwe kugera mfunguwe tariki 1 Ukuboza 2017.”

Karekezi ubwo yafatwaga na Polisi ngo abazwe, ubuyobozi bwa Rayon sports bwihutiye kumwandikira iyi baruwa imumenyesha ko mu gihe atafungurwa nibura mu minsi itanu, amasezerano ye nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports FC azahita ahagarara.


Karekezi avuga ko amaze gufungurwa aba bayobozi nta n’umwe wamwegereye ngo ya masezerano yari yarahagaritswe yongere avugururwe kuko iminsi itanu yarenze afunze, ndetse ngo nubwo yagarutse mu kazi muri rusange agahesha iyi kipe ibikombe bine mu gihe yayimazemo, yakomeje gukora nta masezerano agira, ntiyongera no kubona umushahara uko bikwiye ndetse n’uyu munsi ngo ntarahemberwa ukwezi kwa Gashyantare.


Agaragaza ko kubera izo mpamvu zose no kunanizwa n’abayobozi batigeze bamwereka ko bamushyigikiye, yasanze atakomeza gukora gutyo ahitamo kwigendera ndetse ubu ngo ntakiri umutoza wa Rayon Sports FC bitewe n’uko nta masezerano ayifitemo.

Ngiyo ibaruwa Karekezi yandikiye ubuyobozi bwa Rayon sports agaragaza uburyo bwamunanije mu kazi ke, bukamuhagarikira amasezerano ubwo yafungwaga ndetse ntibunamuhembe.


Ni mu gihe kandi ibi byabanye nyuma y’aho kujya muri Rayon Sports kwa Karekezi mbere gato y’uyu mwaka w’imikino, byabaye urugamba rukomeye, dore ko hari bamwe bamushakaga barimo uwari Perezida w’ikipe, Gacinya Chance Dennis kugeza ubu ufunze, naho abayoboraga Umuryango wa Rayon Sports batamwifuza byanatumye inzego zose z’ubuyobozi ziseswa hashyirwaho inzibacyuho ariko biranga aremezwa ayizamo.
 

Visi Perezida Gacinya gufungwa kwe bishobore kuba ari byo byatumye umutoza Karekezi adakomeza gukora akazi ke, dore ko ari nawe wagize uruhare runini mu kumuzana gutoza Rayon sports.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Ruda

Karekezi ashobora kuba yarabonye ko agambanirwa agahitamo kwigendera kdi ntiyaba ahantu Atari kumwe numuryango we ngo bishoboke kuko natwe bitunanira tuba mu murenge umwe nkaswe uba i Burayi