Kayiranga yahamagaye abakinnyi 40 azakuramo 30 azifashisha muri CECAFA y’abagore!

 Inshamake   Umutoza Jean Baptiste Kayiranga yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 40 azakuramo abo azifashisha mu mikino CECAFA Women Challenge Cup iteganijwe kubera i Kigali mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Kayiranga yahamagaye abakinnyi 40 azakuramo 30 azifashisha muri CECAFA y’abagore!

 Inshamake   Umutoza Jean Baptiste Kayiranga yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 40 azakuramo abo azifashisha mu mikino CECAFA Women Challenge Cup iteganijwe kubera i Kigali mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni irushanwa biteganijwe ko  rizatangira tariki 11 risozwe tariki 22 Gicurasi 2018, aho biteganijwe ko amakipe y’ibihugu 8 yo muri aka karere ka CECAFA harimo: Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, Burundi, Ethiopia, Djibouti n’u Rwanda ari rwo rwakiriye,mu gihe ibihugu nka Eritrea, Burundi, Zanzibar na Sudan y’epfo bitaremeza niba bizitabira iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abagore mu mupira w’amaguru.


Abakinnyi 40 batoranijwe bazitabira ijonjora ry’ibanze rizakorwa hagati y’amatariki 15 na 18 Mata, 2018 kuri Stade ya Kigali no kibuga cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA).

Kugira ngo abone 30 azifashisha muri CECAFA 2018, Kayiranga azakoresha ijonjora.


Aganira n’urubuga rw’iri shyirahamwe (Ferwafa.rw) kuri uyu wa gatandatu, Umutoza  Kayiranga yagize ati:”Abakinnyi bose batoranijwe bazatangira umwiherero kuri iki Cyumweru.Dutangire imyitozo kuva  tariki 15 kugera 18 Mata, aho tuzaba dufite intego yo gusigarana abakinnyi 30 b’ikipe y’igihugu y’abagore, aba batoranijwe bazagaruke mu mwiherero mu cyumweru gitaha kugira ngo dutangire imyitozo yihariye izanatugeza mu  irushanwa.”


Kayiranga yakomeje avuga ko aba bakinnyi batoranijwe nyuma y’aho we n’abo bafatanya gutoza ikipe y’igihugu bazengurutse hirya no hino mu gihugu bareba abakinnyi bazifashisha mu gukora ikipe izabasha guhatana muri iyi mikino ya CECAFA Women Challenge Cup, aho binateganijwe ko bazanakurikirana imikino ya shampiyona iteganijwe kuri iki cyumweru tariki 15 Mata 2018, aho Rubavu, ikipe yaho ya Scandinavia izaba yakira Inyemera, ikipe ya Kamonyi ikinire na Gakenke I Remera Rukoma, mu gihe Bugesera Wfc izaba icakiranira na AS Kigali Wfc ahitwa Kamabuye mu Bugesera.

Kayiranga avuga ko we n’abo bafatanya gutoza ikipe y’igihugu bazengurutse hirya no hino mu gihugu bareba abakinnyi bazifashisha mu gukora ikipe izabasha guhatana muri iyi mikino ya CECAFA Women Challenge Cup.


Uretse umukinnyi witwa Mukamana Clementine usanzwe ukinira Kigoma Wfc yo muri Tanzania, abandi  bose biteganijwe ko bazahurira kuri Hotel Hill Top, kuri iki cyumweru nimugoroba nyuma y’imikino yabo ya shampiyona kugira ngo batangire umwiherero. 


CECAFA Women Challenge Cup yaherukaga kuba mu mwaka wa 2016, aho yabereye mu gihugu cya Uganda, Amavubi y’u Rwanda icyo gihe yatozwaga na  Grace Nyinawumuntu aviramo mu matsinda nyuma yo gutsindwa na Tanzania na Ethiopia, ni mu gihe Tanzania yari kumwe n’u Rwanda mu itsinda ari yo yaje kwegukana igikombe itsinze Kenya, naho Ethiopia itwara umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda  Uganda yari yakiriye iyi mikino.

Amavubi y’abagore yatozwaga na  Grace Nyinawumuntu aheruka muri CECAFA muri 2016 muri Uganda, aho yaviriyemo mu matsinda nyuma yo gutsindwa na Tanzania na Ethiopia.


Urutonde rw’abakinnyi 40 n’amakipe bakinira bahamagawe n’umutoza Kayiranga Jean Baptiste:


Abazamu: Nyirabishisti Judith (AS Kigali Wfc), Uwizeyimana Helene (AS Kigali Wfc), Nyirabatoni Diane (Bugesera Wfc) n'Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc)


Ba myugariro: Mukamana Clementine (Kigoma WFc, Tanzania), Maniraguha Louise (AS Kigali), Uwamariya Vestine (Inyemera Wfc), Muhawimana Constance (Inyemera Wfc), Uwizerwa Angelique (AS Kigali Wfc), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi Wfc), Mukahirwa Providence (Fatima Musanze academy), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Uwamahoro Jeanne Claire Mataye (AS Kigali Wfc), Ukwinkunda Jeannette (Scandinavia Wfc), Nyiransanzebera Miriam (Kamonyi Wfc), Uwanyirigirira Sifa (AS Kigali Wfc), Nyirahabimana Anne Marie (Scandinavia Wfc), Mukantaganira Joselyne (AS Kigali Wfc) na Niyonkuru Goreti (ES Mutunda WFc)


Abakina hagati: Nibagwire Gloria (Scandinavia Wfc), Karimba Alice (AS Kigali), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia Wfc), Yankurije Aline (ES Mutunda Wfc), Nyiramwiza Marta (AS Kigali Wfc), Nyirahashimana Marie Jeanne (Scandinavia Wfc), Uwamahirwa Chadia (AS Kigali Wfc) n'Uwihirwe Kevine (Scandinavia Wfc)


Ba rutahizamu: Ufitinema Clautilde (AS Kigali Wfc), Niyomugaba Sophie Madudu (AS Kigali), Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Dorothe (AS Kigali), Abimana Djamila Mwiza (Scandinavia Wfc), Kanyenyeri Leony (Inyemera Wfc), Umwaliwase Dudja (AS Kigali Wfc), Uwimpuwe Adelice (ES Mutunda Wfc), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia Wfc), Umuhoza Yvonne (ES Mutunda Wfc), Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Nyirandikumana Teddy (Inyemera WFc) na Ntibagwire Lyberata (AS Kigali Wfc).

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!