Ibi bije mu gihe hari hashize amezi make iri shuri ritanze amahirwe ya Scholarship ku banyeshuri bujuje ibisabwa ariko biza kugaragara ko hari abacikanwa ari nayo mpamvu hongeye gutangwa aya mahirwe ku babyifuza.
Ni gahunda yashyizweho nyuma y’uko ababyifuje bashaka aya mahirwe ari benshi bitewe n’uko abize muri KFTV bahavuga imyato ahanini hashingiwe ku bumenyi bahakura abafasha guhatana ku isoko ry’umurimo.
Kigali film and Television School ubusanzwe yigisha amasomo y’ubumenyingiro nka Filmmaking and Television production (ku manywa, nimugoroboba ndetse no mu mpera z’icyumweru-weekend), Photography and graphic design (mu mpera z’icyumweru-week end), Music audio production , Acting for film and Television na Cartooning and visual effects.
Iyi ni gahunda ubuyobozi bwa KFTV buvuga ko bwegereje urubyiruko mu rwego rwo guhagurukira kwiga ibijyanye no gukora imyuga, gukora umuziki ndetse n’ibindi bijyanye n’imyuga kuko nyuma y’ayo masomo Kigali film and Television School ibafasha kubona akazi mu bigo bitandukanye hano mu Rwanda.

Kwiyandikisha bikaba bizarangirana n’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka ari nabwo abanyeshuri bemerewe bazatangira kwiga, aho ababyifuza bashobora kugera ku cyicaro aho iri shuri rikorera mu mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka Carfree zone cyangwa akaba yareba Link iri hasi akuzuzaho imyirondoro ye nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’iri shuri, aho unashobora kandi gukoresha iyi Link wuzuza imyirondoro yawe:

GIRICYO UBIVUGAHO